Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko kubera imiterere y’akarere bwahisemo guhindura site yari yarateganyijwe kubakwaho gare y’imodoka ikurwa mu Murenge wa Gihango ijyanwa mu wa Mushonyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye IGIHE ati “Abahanga mu bijyanye no gutegura imishinga batweretse ko kuyishyira Congo-Nil muri Gihango twaba turi gukoresha ubutaka nabi, tukaba twamaze gukora inyigo dusanga urujya n’uruza ruri i Nkomero muri Mushonyi ari na ho hazajya gare. Twayishyize mu iteganyabikorwa ry’imyaka itanu, ku buryo bitarenze 2029 izaba yaruzuye, kandi imirimo yo kuyubaka na yo iratangira vuba.”
Uwizeyimana yavuze ko iyi gare izaba ifite inyubako igeretse y’isoko, na ho ahagombaga kubakwa iyi gare i Congo-Nil hazashyirwa inyubako y’ubucuruzi igice cyayo cyo hasi gishyirweho aho imodoka zihagarara by’akanya gato zishyiramo abagenzi zigakomeza muri gare.
Agace kazubakwamo Gare ya Rutsiro ka Nkomero gahuriweho n’imirenge itatu, ari yo Ruhango, Mushonyi na Musasa, ndetse ka kaba gakorerwamo ubucuruzi butandukanye.
Hakizimana ucuruza serivisi za Mobile Money muri iyi santere yabwiye IGIHE ko kuhashyira gare ari ukubegereza iterambere, ndetse bizatuma uko bacuruzaga byiyongera, kuko imodoka zanyuraga ku muhanda zigahagarara gato zikomeza.
Ati “Imodoka zanyuraga ku muhanda zigenda, ariko ubu zizajya zihagarara akanya natwe ducuruze, biduhe gutera imbere.”
Mu 2016 ni bwo imashini zari zagiye gusiza ahagombaga kubakwa Gare ya Rutsiro i Congo-Nil ariko ntizahamaze kabiri ndetse uwo mushinga ntiwigeze ugira ikindi ukorwaho.
Gusubukura imirimo yo kubaka Gare ya Rutsiro byari biteganyijwe gutangira muri Kanama 2022, kuko inama njyanama yari yaramaze kwemeza uyu mushinga wagombaga gukorwa n’abikorera ufite agaciro ka miliyoni 200 Frw.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *