skol
fortebet

Air Tanzania yanze gutwara abagenzi barenga 30 yari yajyanye mu Bushinwa

Yanditswe: Tuesday 06, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abagenzi 32 bari bateze indege ya sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Air Tanzania ibajyanye mu Bushinwa basizwe ku kibuga cy’indege cya Baiyun International Airport mu Mujyi wa Guangzhou nyuma y’uko amatike abasubizayo bafite ari amiganano bahawe n’ikigo cyiyitiriye gukorana na yo.

Sponsored Ad

Igitangazamakuru Travel and Tour World cyatangaje ko abo bagenzi biganjemo abacuruzi bakorera mu gace k’ubucuruzi ka Kariakoo muri Tanzania bari bagiye kurangura ibicurizwa mu Bushinwa ndetse baguze amatike abajyana ahasanzwe hemerewe gucururizwa amatike.

Gusa amatike abasubiza muri Tanzania bayaguze mu kigo gikorera i Dar Es Salaam cyitwa Space Travel cyiyitiriye gukorana na Air Tanzania kibaha amatike y’amiganano.

Bayagura ntibabimenye ndetse batangira urugendo bari bagiyemo bizeye ko bishyuye amatike kugeza ubwo bari bagiye kurira indege ngo isubira muri Tanzania babwirwa ko amazina yabo atari ku rutonde rw’abagenzi bemerewe kugenda.

Abo bagenzi basabwe amatike yabo basanga ari amiganano bituma sosiyete ya Air Tanzania n’abakora kuri icyo kibuga bakora ubugenzuzi ngo bamenye ikigo cyabagurishije ayo matike y’amiganano basanga nta ho kizwi muri sisiteme yo gucuruza amatike ku Isi.

Abo bacuruzi biganjeno abadafite ubucuruzi bukomeye cyane byabateye igihombo gikomeye kuko byabaye ngombwa ko bashaka andi mafaranga yo kugura amatike abakura mu Bushinwa kuko indege yo yari yamaze kubasiga.

Air Tanzania yasohoye itangazo yitandukanya na Space Travel yagurishije abagenzi bayo amatike y’amiganano ndetse itangaza ko ibyo ari ibintu bireba abakiliya batagenzuye neza aho bagurira amatike ko yo nta makosa ifite cyangwa icyo ibagomba.

Ibyo byazamuye impungenge ku icuruzwa ry’amatike y’indege muri Tanzania bikozwe n’ibigo bibyiyitirira by’umwihariko ku bacuruzi barangura mu mahanga baba bashaka aho babaganyiriza ibiciro, ariko hanasabwa ko inzego bireba zakongera ubugenzuzi muri urwo rwego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa