Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yatangaje Sujay Chakrabarti nk’umuyobozi wayo mushya, asimbuye Emmanuel Hamez ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kuyobora iyi sosiyete imyaka irenga 10.
Chakrabarti yatangiye inshingano ku wa 13 Ukwakira 2025, akaba yari asanzwe akora muri Airtel yo mu Buhinde aho yagiye agira inshingano zitandukanye zirimo kuba umuyobozi mukuru w’amashami y’iyi sosiyete mu bice bitandukanye birimo Bihar & Jharkhand na Madhya Pradesh & Chhattisgarh byose byo mu Buhinde.
Yanabaye umuyobozi mukuru wa Television ya Airtel aho afite ubumenyi mu kwita ku bakiriya, kuzana ikoranabuhanga rishya, no guteza imbere sosiyete akorera.
Afite impamyabumenyi ya MBA yakuye muri kaminuza ya Calcutta, n’impamyaboshobozi mu bijyanye no kuyobora ibigo yakuye muri Kaminuza y’ubucuruzi yo muri California.
Chakrabarti yavuze ko agiye gukora ibishoboka agakomereza aho mugenzi we Hamez yari agejeje.
Ati: “Nishimiye kuza muri Airtel Rwanda muri ibi bihe byiza. Ngiye kuyifasha gukura no kongera serivisi duha abakiliya ndetse no gutuma serivisi z’imari zirushaho kuboneka.”
Hamez wayoboye iyi sosiyete mu myaka 10 ishize yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kuzana uburyo bwa eSIM bwa mbere mu Rwanda, gukorana na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu gutuma Abanyarwanda barenga miliyoni 1,2 bakoresha telefone zigezweho za smart phones, n’ibindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *