skol
fortebet

Akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kongeye kuzamuka

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 17, Jul 2026

Akagunguru k'ibikomoka kuri peteroli kongeye kuzamuka

Sponsored Ad

skol

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byakomeje kwiyongera nyuma y’uko intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ikomeje gukaza umurego, n’inzira ya Hormuz ikagorana kunyurwamo.

Ibiciro by’isoko ryo ku wa 17 Nyakanga 2026, bigaragaza ko agagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kazamutseho 0,7$ bituma gahita kagera kuri 84,3 $.

Muri iki cyumweru gusa ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ku rugero rwa 12%, kubera impande zombi zakomeje kurasana mu buryo budahagarara.

Minisiteri y’ingabo ya Qatar yatangaje ko yaburijemo igitero cya misile cyagabwe na Iran, mu gihe umwana umwe yakomerekejwe n’ibisigazwa by’icyo gisasu cyapfubijwe.

Umuyobozi w’ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu (IEA), Fatih Birol, yavuze ko umutekano w’inzira zinyuzwamo ibikomoka kuri peteroli ari ikibazo gikomeye.
Ati “Dukwiye kugira impungenge, kandi nkomeje kugira impungenge mu gihe hatagira igihinduka mu byumweru biri imbere.”

Amerika yatangaje ko yagabye ibitero bishya kuri Iran bigamije guca intege ingabo zayo, Iran na yo ihita itera ibirindiro by’ingabo za Amerika mu bihugu bituranye birimo na Jordanie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa