skol

Akagunguru ka peteroli kageze ku giciro gihanitse

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2026

featured-image

Igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli cyazamutseho 7%, kirenga 126$, biba ubwa mbere bibayeho kuva mu 2022 ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga.

Iki giciro cyazamutse kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2026, nyuma y’uko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitangaje ko kiganiriza Perezida Donald Trump ku ngamba nshya zishobora gufatirwa Iran nyuma yo kwinangira ikanga gufungura inzira ya Hormuz.

Amakuru yashyizwe hanze na Axios avuga ko itsinda riyoboye intambara ya Iran ku ruhande rwa Amerika ryaba ryateguye ibitero simusiga kuri iki gihugu, nyuma y’uko inzira y’ibiganiro ikomeje kuzamo amananiza.

Mu byo ibi bitero bigamije harimo gufungura inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya hirya no hino ku Isi.

Uruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo ruratangaza kuri ibi bitero rushinjwa gutegura.

Amakuru y’ibi bitero akimara kujya hanze igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyahise kizamuka kigera kuri 126$ ku kagunguru. Mbere y’uko intambara yo muri Iran itangira akagunguru kamwe kaguraga arenga gato 70$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa