skol

Akagunguru ka peteroli kageze kuri 115$

Yanditswe: Monday 30, Mar 2026

featured-image

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego rw’Isi byazamutse cyane, n’agaciro k’isoko ry’imari n’imigabane mu bice bimwe bya Aziya karagabanyuka bikomeye, bitewe n’intambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran.

Igiciro cya peteroli idatunganyijwe yo mu bwoko bwa Brent [Brent crude oil] cyazamutseho 3% kigera kuri 115$ ku kagunguru. Agaciro ka peteroli icuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na ko kazamutse kagera kuri 103$ nyuma yo kwiyongeraho hafi 3,5%.

Peteroli yo mu bwoko bwa brent yari kuri 72$ ku kagunguru ku itariki ya 27 Gashyantare uyu mwaka, mbere y’uko intambara itangira. Kugeza ku itariki ya 18 Werurwe 2026, igipimo shingiro cyageze kuri 119,50$, ibigaragaza itumbagira rya mbere ryo ku rwego rwo hejuru kuva muri Kamena 2022.

Kubera iyi ntambara mu Burasirazuba bwo Hagati, amasoko y’imari n’imigabane muri Aziya yatakaje agaciro, aho iryo mu Buyapani rizwi nka Nikkei 225 ryagabanyutseho 4,5% mu gihe isoko ryo muri Koreya y’Epfo rizwi nka Kospi ryatakaje 4% by’agaciro ryari rifite.

Ibihe byarushijeho kuba bibi mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo inyeshyamba z’aba-Houthi zo muri Yemen zagabaga igitero kuri Israel na Iran ikavuga ko igiye kwibasira za kaminuza n’ingo z’abayobozi b’Abanyamerika n’Abanya-Israel.

Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika ishobora gufata mu buryo bworoshye ibikorwa by’ubucuruzi bwa peteroli ya Iran bikorerwa ku kirwa cya Kharg, abigereranya n’ibikorwa yakoze muri Venezuela.

Hagati aho, abandi basirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagera kuri 3.500 bageze mu Burasirazuba bwo Hagati.

Amasoko y’ingufu na yo ari kugenda ahindagurika cyane, nyuma y’aho Iran yavuze ko izagaba ibitero ku mato ashaka kunyura mu muhora wa Hormuz, bikaba byaratumye ubwikorezi bwa peteroli budindira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa