Akari ku mutima wa Irangabiye warekuwe nyuma y’igihe afungiwe ’kuba intasi y’u Rwanda’
Yanditswe: Saturday 17, Aug 2024

Umunyamakurukazi Floriane Irangabiye wari umaze imyaka ibiri afunzwe, yamaze kurekurwa nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Ku wa 14 Kanama ni bwo Perezida Ndayishimiye yamuhaye imbabazi, mbere y’uko amakuru amenyekana bucyeye bwaho.
Uyu munyamakurukazi wahoze aba i Kigali mu Rwanda, nyuma yo kurekurwa yavuze ko "kuba mfunguwe nyuma y’imyaka hafi ibiri ndi muri gereza ni umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye, abana banjye n’umuryango wanjye wose".
Yakomeje agira ati: "Ni ishema ryinshi, icyubahiro cyinshi n’umunezero udasanzwe ku bantu bose bagize uruhare kugira nshobore kubona uyu munsi, yaba umuryango wanjye, abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi no ku rwego mpuzamahanga ndetse n’abanyamakuru".
Floriane Irangabiye yanashimiye Perezida Evariste Ndayishimiye wamubabariye, ati: "ndashimira mbikuye ku mutima Perezida w’u Burundi, nyakubahwa Evariste Ndayishimiye washyize mu bikorwa icyemezo (cyo kumurekura), kandi ndamwifuriza ibyiza".
Muri Kanama 2022 ni bwo Irangabiye yatawe muri yombi nyuma yo kugera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Melchior Ndadaye avuye i Kigali.
Mu mwaka ushize ubutabera bw’u Burundi bwamuhamije icyaha cyo kubangamira umudendezo w’icyo gihugu, bumukatira imyaka 10 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’Amarundi.
Ni ibihano icyakora byamaganiwe kure n’imiryango mpuzamahanga itandukanye yagaragaje ko Irangabiye yazize ikiganiro yajyaga akorera kuri Radiyo Igicaniro.
Nk’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe kurengera abanyamakuru (CPJ) mu mwaka ushize ryatangaje ko ryabonye inyandiko z’abacamanza bavuze ko basanze icyo kiganiro muri terefone ya Irangabiye amaze gufatwa, bahita bamuhamya icyaha cyo guhamagarira Abarundi guhirika ubutegetsi.
Bimwe mu bimenyetso abacamanza batanze ni uko Irangabiye yajyaga agirira ingendo hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ndetse n’amafoto ye ari kumwe na Perezida Paul Kagame.
Irangabiye kandi yashinjwaga kuba intasi y’u Rwanda, ibirego we n’abamwunganira mu mategeko baburanye bahakana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *