skol

Al Jazeera yambuwe uruhushya rwo gukorera muri RDC izira u Rwanda

Yanditswe: Friday 10, Jan 2025

featured-image

Umuyoboro w’amakuru wa Al Jazeera wambuwe uburenganzira bwo gukorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwanga kubogama mu nkuru itangaza ku bibera mu burasirazubwa bwa Congo igaha ijambo n’uruhande rwa AFC/M23 ruhanganye na Guverinoma ya Kinshasa.

Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 9 Mutarama 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru yatanze ari kumwe na minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Therese Kayikwamba Wagner ndetse n’Umuvugizi wa FARDC, Gen Ekenge.

Mu rwego rwo kurengera ibitekerezo byacu rusange, nta mwanya uhari wo kudasobanuka … “” “Ku bwo kurengera iterabwoba, twafashe icyemezo cyo gukuraho uruhushya rwahawe abanyamakuru ba Al Jazeera …”

Patrick Muyaya yashinje Al Jazeera kohereza umunyamakuru utari ku rutonde rw’abemerewe gukorera muri Congo kandi ushyigikiye u Rwanda, akajya gukoresha ikiganiro umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba.

Ati: ” Ni gute wakumva ukuntu igitangazamakuru nk’iki, gifite abanyamakuru buri gihe bemerwa gukorera muri Congo gishobora gukoresha umushakashatsi, umurwanashyaka uzwi cyane ko ashyigikiye u Rwanda, utari ku rutonde rwemewe, akajya kubaza umuyobozi umutwe w’iterabwoba atabanje kubyemererwa kandi nta viza?”

Muyaya avuga ko guha ijambo “abaterabwoba” ari nko gushyigikira iterabwoba kandi ngo ibyo ntabwo byemewe.

Cyakoze, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo yashimiye ibindi binyamakuru nka RFI avuga ko byo bitajya biha ijambo abaterabwoba. Gusa ibyo bitangazamakuru nabyo hari ibyo bigomba gusabwa kubahiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa