skol

Alibaba igiye gushora miliyoni 431$ mu kwamamaza porogaramu yayo ya AI

Yanditswe: Monday 02, Feb 2026

featured-image

Ikigo Alibaba cyatangaje ko kigiye gukoresha miliyari eshatu z’ama-Yuan [miliyoni 431$] mu kwamamaza porogaramu yacyo y’ubwenge buhangano yitwa Qwen AI mu gihe cy’ikiruhuko cy’Umwaka mushya w’Abashinwa wa 2026, iri rikaba ari ishoramari riruta cyane iry’ibigo bihanganye na cyo muri ibi bihe.

Ikigo cya Tencent cyiyemeje gukoresha miliyari imwe y’ama-Yuan muri ibi bihe mu kwamamaza porogaramu yacyo ya AI yitwa Yuanbao, mu gihe Baidu iteganya gukoresha miliyoni 500 z’ama-Yuan yonyine.

Aya mafaranga azatangira gushorwa ku wa 06 Gashyantare 2026, mu bikorwa birimo gutanga impano zizwi nk’amabahasha atukura ‘red envelopes’. Aya akaba ari amafaranga atangwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Harimo kandi ibikorwa byo kwishyurira abantu amafunguro, amatike y’ibikorwa by’imyidagaduro no kwishimisha n’ibindi.

Ibigo by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa, bikunze gukoresha ubu buryo bwo gutanga ubwasisi muri iki kiruhuko, mu rwego rwo gushaka abayoboka serivisi zabyo bashya.

Kuri iyi ncuro, iki kiruhuko kimara iminsi 15 kizatangira ku wa 17 Gashyantare 2026 kirangire ku wa 03 Werurwe 2026.

Mu 2015 ikigo cya Tencent cyakoresheje ubu buryo mu kwamamaza no kumenyekanisha uburyo bwo kwishyura hifashishijwe porogaramu ya WeChat bwitwa WeChat Pay, bituma buhinduka ubukoreshwa cyane mu Bushinwa, buhigika ubwa Alipay bwakoreshwaga cyane icyo gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa