Amafaranga u Rwanda rukura mu kwakira inama azarenga miliyari 325 Frw bitarenze 2028
Yanditswe: Monday 20, Oct 2025
U Rwanda rufite intego yo kongera amafaranga yinjira aturutse mu bukerarugendo bushingiye ku kwakira inama n’imurikabikorwa (MICE), aho azagera kuri miliyoni 224$ (miliyari 325 Frw) mu 2028, avuye kuri miliyoni 85$ mu 2024.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, Jean-Guy Afrika, ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025, ubwo yari mu kiganiro na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, wari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Uyu muyobozi yagaragaje ko u Rwanda rufite intego yo guteza imbere ubukerarugendo muri rusange, aho ibyo rwinjiza biva kuri miliyoni 647$ akagera kuri miliyari 1,1$ bitarenze mu 2029.
Yavuze ko igice cyo kwakira inama (MICE), ishingiye ku kwakira inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye ari urwego rukomeye mu bukerarugendo bw’u Rwanda kandi ari n’igice kiri gutera imbere mu gihugu.
Hashingiwe ku manota ya International Congress and Convention Association (ICCA) 2024, Kigali iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga, inyuma ya Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Jean-Guy Afrika yagaragaje ko inyungu zituruka muri MICE zazamutse ziva kuri miliyoni 37$ mu 2015 zigera kuri miliyoni 65$ mu 2019, hanyuma zigera kuri miliyoni 85$ mu 2024. Uwo mwaka wonyine, u Rwanda rwakiriye inama 160 n’abazitabiriye barenga 52.000.
RDB iteganya kuzamura aya mafaranga akagera kuri miliyoni 130$ muri 2025, miliyoni 156$ muri 2026, na miliyoni 187$ muri 2027.
Afrika yasobanuye ko Rwanda Convention Bureau, ifite inshingano zo gutegura no guhuza ibikorwa byose by’inama zikomeye, aho rikorana n’inzego nyinshi za Leta zirimo iz’umutekano, abinjira n’abasohoka, n’izishinzwe ubukerarugendo.
Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere, National Strategy for Transformation (NST2), izamara imyaka itanu kuva muri 2024 kugeza muri 2029, ishyize imbere politiki igamije gukurura inama, amarushanwa n’imurikabikorwa mpuzamahanga mu rwego rwo guteza imbere MICE na siporo.
Iyo gahunda ishingiye ku ngingo eshatu zikomeye kwizerwa, guhuza ibikorwa, no kugira politiki isobanutse, zishingiye ku buyobozi bufite icyerekezo n’iyubahirizwa ry’amategeko ritekanye.
RDB inavuga ko NST2 izibanda ku kongera ubuziranenge bwa serivisi zitangwa mu bikorwa bya MICE, harimo guhugura abatanga serivisi, guha impamyabumenyi abakora muri urwo rwego, no gushyiraho ibipimo mpuzamahanga bigamije kuzamura uburyo bwo kwakira abashyitsi no kongera amafaranga ashyirwa mu gihugu.
Siporo nk’isoko y’ubukungu
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko siporo mu Rwanda ifatwa nk’urufatiro rw’ubumwe, ubukungu, n’iterambere.
Yavuze ko mu myaka itatu ishize, u Rwanda rwinjije asaga miliyoni 30$ avuye mu bikorwa bya siporo bikomeye byabereye mu gihugu, birimo inama ya 73 ya FIFA Congress (2023) yitabiriwe n’abarenga 1.557, Inteko Rusange ya FIA (2024) yitabiriwe n’abantu 800, n’irushanwa rya Ironman.
Mukazayire yagarutse kuri Shampiyona y’Isi y’Amagare, UCI Road World Championships 2025, yitabiriwe n’abasiganwa 743 baturutse mu bihugu 108, abayobozi 3000, n’abafana barenga miliyoni imwe.
Yakomeje ati: “Iri siganwa ryakurikiranwe n’abarebye barenga miliyoni 700 ku isi hose, ryanyujijwe mu bihugu birenga 120, kandi ku mbuga nkoranyambaga ryageze ku bantu barenga miliyoni 131 mu kurebwa (impressions) n’abagize icyo bayivugaho barenga miliyoni 3.”
Mukazayire yagarutse ku cyerekezo cy’Umujyi wa Kigali cyo kuba umujyi wa siporo n’imyidagaduro, aho ibikorwa bya siporo byashyizwe mu ntego z’iterambere ry’umujyi.
Yavuze ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo ntego, u Rwanda rwubatse ibikorwaremezo bikomeye birimo BK Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10.000, Stade Amahoro yakira abantu 45.000, Zaria Court, Gahanga Cricket Stadium, Ikibuga cya Kigali Golf Course.
Jean-Guy Afrika yongeyeho ko iterambere ry’ubukerarugendo ryatewe inkunga n’amategeko yorohereza ishoramari n’amahoteli akomeye nka One&Only, Marriott, na Radisson, ndetse n’ibikorwaremezo byakira inama mpuzamahanga nkaKigali Convention Centre.
Yibukije kandi ko Visit Rwanda yakoze ubufatanye mpuzamahanga bwo guhindura isura y’igihugu, binyuze mu makipe nka Arsenal, Bayern Munich, Paris Saint-Germain, ndetse n’amakipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Los Angeles Clippers (NBA) na Los Angeles Rams (NFL).

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *