skol
fortebet

Amafoto:Abaturage ba Nyamagabe biteguye kwakira Perezida Paul Kagame

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Friday 26, Aug 2022

Amafoto:Abaturage ba Nyamagabe biteguye kwakira Perezida Paul Kagame

Sponsored Ad

skol

Abaturage ba Nyamagabe biteguye kwakira Paul Kagame mu byishimo byinshi kuri uyu wa 26 Kanama 2022 ku Kibuga cy’Umupira cya Nyagisenyi.

Abaturage ba Nyamagabe babukereye ndetse bararangwa n’ibyishimo bidasanzwe aho babyutse baririmba indirimbo “Arabarusha bose gushaka ibisubizo, Kagame Paul arabemeza”,

Ni mu ruzinduko rwe rwa kabiri akoreye mu Karere ka Nyamagabe kuva yatangira manda ye ya gatatu kuko yahaherukaga muri Gashyantare tariki 25 na 26. Ni nabwo yahuye n’umukecuru w’imyaka 110 witwa Nyiramandwa Rachel yasuye none.

Nyiramandwa yamenyekanye mu 2010 aramukanya na Perezida Kagame, bakaganira. Kuva ubwo inshuro nyinshi Perezida Kagame yabaga ari mu Karere ka Nyamagabe nabwo barahuraga. Bongeye guhura mu 2017 yiyamamaza no mu 2019.

Abahanzi Eric Senderi na Intore Tuyisenge bari gususurutsa abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe mu gihe bategereje ko Perezida Kagame agera ku kibuga cy’Umupira cya Nyagisenyi.

Abayobozi batandukanye nabo bahageze

Bernard Makuza wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa

Musenyeri Célestin Hakizimana wa Diyosezi ya Gikongoro (ibumoso) ari mu bitabiriye iki gikorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa