skol
fortebet

Amafoto: Karasira yitabye urukiko yitwaje agafuka k’inyandiko

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Karasira Aimable wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aratangira kuburana ku byaha akurikiranweho birimo gukwirakwiza amacakubiri yifashishije ibiganiro yatangaga kuri Youtube.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, Karasira Aimable yageze ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo atangire kuburanishwa mu mizi yitwaje agafuka k’inyandiko.

Uyu mugabo wakunze kugaragara akoresha amagambo aremereye kumbugankoranyambaga nka Youtube yatawe muri yombi kuwa 31 Gicurasi 2021n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho yari akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukurura amacakubiri, nyuma hakaza kwiyongeraho icyaha kudasobanura inkomoko y’umutungo nyuma y’uko asatswe agasanganwa amafaranga agera muri Miliyoni 30 Frw.

Tariki 27 Nyakanga 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwafashe icyemezo ko Aimalbe Karasira afungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma y’uko rusanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho.

Karasira yajuriye iki cyemezo asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze ariko kuwa 26 Kanama 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeza ko akomeza gufungwa.

Source:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa