skol
fortebet

AMAFOTO: Kim Jong Un yerekanye ubuhanga bwe mu kurasa n’intwaro zikomeye z’igihugu cye

Yanditswe: Wednesday 09, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yagaragaje ko ashoboye kurasisha intwaro zikomeye igihugu cye gifite zirimo imbunda za ba mudahusha n’izindi zikoreshwa n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo udasanzwe (special force).

Sponsored Ad

Perezida Kim Jong Un yasuye ikigo gitorezwamo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, ndetse amaforo yashyizwe hanze ku wa 5 Mata 2025, amugaragaza atanga urugero mu kurasisha intwaro bivugwa ko zakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ryo muri iki gihugu.

Sky News yanditse ko Perezida Kim Jong Un yasuzumye imwe mu mbunda anyurwa n’imikorere yayo ndetse n’ubushobozi ifite bwo kurasa.

Amafoto amwe agaragaza Kim Jong Un ari gutunga urutoki ku kibaho ba mudahusha bitorezaho gupima neza, ariko ntibizwi niba yerekanaga aho isasu yarashe ryaguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa