skol

AMAFOTO: Uko byari byifashe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu

Yanditswe: Thursday 17, Jul 2025

featured-image

Ku wa Gatatu, tariki 16 Nyakanga 2025, muri Village Urugwiro hateranye Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington D.C, ndetse n’indi mishinga y’amategeko, inashyira mu myanya abayobozi bashya muri za Minisiteri n’ibigo bya leta bitandukanye.

Ni Inama yayobowe na Perezida Kagame. Ubusanzwe yitabirwa n’abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zose, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli (RMB).

Usibye abagize Guverinoma, abandi baba bagomba kwitabira iyi nama mu buryo buhoraho ni Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Umunyamabanga Mukuru w’Ubunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri hamwe n’ Abanditsi b’Inama y’Abaminisitiri. Bitewe n’impamvu runaka, bishobora kuba ngombwa ko hatumirwa abandi bantu kugira ngo bagire icyo bungura Inama y’Abaminisitiri ku bibazo byihariye biri ku murongo w’ibyigwa.

Iyi nama iterana rimwe mu byumweru bibiri, ku wa gatatu w’icyumweru, Gusa si ko buri gihe iterana ku wa Gatatu, ahubwo ishobora no guterana ku wundi munsi uwo ari wo wose, mu nama idasanzwe, igihe bibaye ngombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa