Amafoto y’icyogajuru arerekana iby’ibitero bya Israel kuri Iran
Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2024

Amashusho y’icyogajuru yasesenguwe na BBC Verify arerekana ibyaba byarangiritse ku bigo bimwe bya gisirikare bya Iran mu bitero byo mu kirere bya Israel byo ku wa gatandatu.
Ibyo bigo birimo ibyo inzobere zivuga ko byakoreshwaga mu gukora za misile n’ubwirinzi bwo mu kirere, na kimwe mbere cyavuzwemo gahunda y’intwaro kirimbuzi za Iran.
Amashusho y’icyogajuru nyuma y’ibitero bya Israel arerekana inyubako zisa n’izangiritse aho inzobere zivuga ko ari ahantu hakomeye hakorerwa intwaro i Parchin, muri 30km iburasirazuba bwa Tehran.
Aho hantu havuzweho gukorerwa za rokete nk’uko inzobere zo mu kigo International Institute for Strategic Studies (IISS) zibivuga.
Ugereranyije amashusho yafashwe n’icyogajuru tariki 09 Nzeri(9) n’ayafashwe tariki 27 Ukwakira(10), biboneka ko nibura hari ahantu hane hangiritse bigaragara.
Kimwe muri ibyo bigo, kizwi nka Taleghan 2, mbere ikigo International Atomic Energy Agency (IAEA) cyahuje aha hantu na gahunda y’intwaro kirimbuzi ya Iran.
Mu 2016, IAEA yabonye ibimenyetso byo gutunganya ibinyabutabire bya Uranium aho hantu, biteza ibibazo kuko Iran yari yarabujijwe ibi bikorwa hano.
Ahandi hantu bisa n’aho hibasiwe n’ibitero byo mu kirere bya Israel ni i Khojir, muri 20km mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Parchin.
Fabian Hinz wo mu kigo IISS cyo mu Bwongereza ati: “Khojir izwi nk’ahantu hari ibikorwa byinshi bya misile ziraswa kure cyane kurusha ahandi muri Iran.”
Ni ahantu mu 2020 habaye guturika gukomeye kwabaye amayobera.
Amafoto y’icyogajuru yerekana nibura inyubako ebyiri zaho bisa n’aho zangiritse bikomeye.
Ikigo cya gisirikare cya Shahroud, muri 350km iburasirazuba bwa Tehran, na cyo cyarangijwe, nk’uko amashusho y’icyogajuru yafashwe nyuma y’ibyo bitero abyerekana.
Agace giherereyemo ni ahantu h’ingenzi kuko hagiye hakorerwa ibikoresho byifashishwa na misile ziraswa kure, nk’uko Fabian Hinz wa IISS abivuga.
Hafi yaho hari Shahroud Space Centre, ikigo kigenzurwa n’ishami ridasanzwe ry’igisirikare cya Iran rizwi nka Revolutionary Guards Corps, aha ni ho mu 2020 Iran yoherereje icyogajuru mu isanzure.
Israel yavuze ko yabashije kurasa uburyo bw’ubwirinzi bwo mu kirere bwa Iran ahantu hatandukanye ariko biragoye kwemeza ibi ukurikije amashusho y’icyogajuru ahari.
Twabonye amashusho y’icyogajuru asa n’ayerekana ibyangiritse ku kigo inzobere zivuga ko ari ahantu hashinze indebakure ya radar.
Aha ni ku musozi wa Shah Nakhjir hafi y’umujyi wa Ilam mu burengerazuba. Jeremy Binnie, inzobere ku karere k’uburasirazuba bwo hagati muri kompanyi y’ubutasi mu bya gisirikare, avuga ko iyo yaba ari radar nshya yo mu by’ubwirinzi bwo mu kirere.
Aho hantu ubwaho hubatswe mu myaka za mirongo ishize, ariko amashusho y’icyogajuru yasesenguwe n’inzobere yerekana ko mu myaka ya vuba havuguruwe.
Twabonye kandi ibimeze nko kwangirika ku bubiko bwo ku kigo gitunganya ibitoro cya Abadan Oil Refinery kiri mu majyepfo mu ntara ya Khuzestan.
The New York Times isubiramo abategetsi ba Israel bavuga ko Abadan Oil Refinery ari hamwe mu hantu ibitero byabo ku wa gatandatu mu gitondo byibasiye.
Abategetsi ba Iran ku wa gatandatu bemeje ko intara ya Khuzestan iri mu zibasiwe n’ibitero bya Israel.
Abadan Oil Refinery ni ryo tunganyirizo ry’ibitoro rinini muri Iran, rishobora gutunganya utugunguru 500,000 ku munsi, nk’uko abarikuriye babivuga.
Amashuho y’icyogajuru ntabwo buri gihe yaba ntakuka mu kugaragaza ibintu byangiritse.
Urugero, ifoto twasesenguye igaragaza umwotsi ucumba hafi y’ikigo cy’ingabo zo mu kirere cya Hazrat Amir Brigade Air Defence yasaga n’iyerekana ko harashwe. Ariko ifoto y’icyogajuru y’aho hantu yo ku cyumweru ntigaragaza ko hari ibyangiritse.
Iran yagabye ibitero bya misile kuri Israel mu ntangiriro z’Ukwakira(10) ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka, nyuma yo kurasayo misile 300 na za ‘drones’ muri Mata(4).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *