skol
fortebet

AMAFOTO Y’UMUNSI : Perezida Kagame yatemberejwe mu cyanya kibamo inyamaswa z’inkazi muri Zambia

Yanditswe: Tuesday 05, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Zambia, yasuye icyanya gikomye cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone, aho umuntu aba ashobora gutemberana n’Intare cyangwa se Igisamagwe.

Sponsored Ad

Amafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Hakainde Hichilema bari ku isumo rya Victoria ari iruhande rw’igisamangwe.

Agace Perezida Kagame yasuye, kitwa Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris. Gakunze gukurura ba mukerarugendo iyo bashaka kureba intare n’inzovu ku buryo bashobora gutemberana nazo.

Ni icyanya cyatangijwe mu 2009, icyo gihe abantu bemererwaga gutemberana n’intare hamwe n’ibisamagwe ariko nyuma biragurwa bakajya bemererwa gutemberana n’inzovu. Umuntu ashobora gutemberana n’inzovu imuhetse mu mugongo.

Ku munsi w’ejo tariki ya 4 Mata nibwo Perezida Kagame na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano arimo ay’ubuzima, ubuhinzi, imisoro, guteza imbere ishoramari, amasezerano ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, uburobyi n’ibindi.

Umukuru w’Igihugu ari muri Zambia kuva kuri uyu wa Mbere, akaba yageze mu murwa mukuru w’ubukerarugendo wa Zambiya, Livingstone , aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Harry Mwaanga Nkumbula yakiriwe na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa