Amahirwe yo kuba u Rwanda rwakwakira Formula 1 ya 2029 akomeje kwiyongera
Yanditswe: Monday 15, Dec 2025
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean Guy Afrika, yatangaje ko ibiganiro bikomeje kandi biri kugenda neza ndetse bishoboka ko u Rwanda rwazahabwa kwakira isiganwa rya Formula One mu 2029.
Hashize igihe Formula 1 iri mu biganiro n’ibihugu bitandukanye hagamijwe kureba ahandi hazajya hakinirwa “Grand Prix”, amasiganwa y’imodoka nto. Umugabane wa Afurika uri mu bice byatekerejweho cyane ko iri siganwa riheruka kuhabera mu 1993 ubwo ryari muri Afurika y’Epfo ku kibuga cya Kyalami.
Umuyobozi wa RDB, yabwiye The Athletic ko ibiganiro bikomeje kandi biri kugenda neza, nubwo bitararangira, ndetse ko umushinga wo kubaka ahazajya hakinirwa F1 ushamikiye ku iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Bugesera.
Ati “Turi guhatanira kwakira Formula One hano mu 2029. Turashaka gukoresha ikibuga cy’indege nk’amahirwe yo guteza imbere umujyi mushya. Rero Formula 1 , imihanda yo gusiganirwamo izubakwa hamwe igitekerezo rusange ari ukugira ahantu ho kuruhukira, kuko Formula 1 ihuza abantu bagamije kwishima.”
“Ni igikorwa kiba mu gihe cy’icyumweru. Rero mu gihe ikibuga cy’indege kizaba kirangiye hamwe n’ibiganiro na Formula 1, ikizaba gikurikiyeho ni ukubaka imihanda yo gusiganirwamo.”
Ikibuga cy’Indege cya Bugesera byitezwe ko kizuzura mu 2027, icyo gihe azaba ari igice cyacyo cya mbere, ubwo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 7 ku mwaka.
Icyiciro cya kabiri kizuzura mu 2032, aho ikibuga cyose kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.
Afrika yavuze ko imihanda yo gusiganirwamo izubakwa izaba ifite ubushobozi bwo kwakira amasiganwa yo mu cyiciro cya Formula Two na Formula Three.
Formula Three (F3) na Formula Two (F2) ni ibyiciro bibiri by’amasiganwa bifasha abakinnyi kuba babona amahirwe yo guhatana muri Formula 1.
F3 ni icyiciro kibanza, kiba kirimo abakinnyi bakiri bato, bari kwiga gusiganwa ku modoka, kugendera ku muvuduko wo hejuru, kugenzura uburyo amapine y’imodoka zabo acungwa mu muhanga. Ni abakinnyi baba bagikeneye ubunararibonye bwo kujya ku rwego mpuzamahanga.
Imodoka bakoresha ziba zihuta ariko ntabwo zigira ingufu nyinshi. Muri make ni icyiciro cy’abantu bakeneye kwimenyereza.
F2 yo ni icyiciro cyisumbuyeho, aho imodoka ziba zihuta kandi zifite ingufu nyinshi ugereranyije n’izikoreshwa muri F3. Imihanda ikoreshwa iba igoye kurusha iyo muri F3 n’abakinnyi bakina muri iki cyiciro baba bafite ubushobozi bwo kuba bajya guhatana muri F1.
Akenshi amakipe akina F1 ahora acunga amasiganwa ya F2 kugira ngo arebemo abakinnyi b’abahanga yakoresha.
Afrika ati “F1 nka siporo muri rusange, ni ikintu kidushishikaje cyane, kandi birenze kubaka imihanda, kuko mu byo dushobora gukora mu gihe kizaza, ni siporo yitabirwa n’abayobozi bakomeye, ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga, abantu bafite amikoro yisumbuye, nibo iba ireba cyane. Ntimucikwe, birashoboka ko mu minsi iri imbere muzabona ibintu bitangaje.”
Bamwe mu bantu bakurikiranira hafi ibya F1 bavuga ko u Rwanda aricyo gihugu gihabwa amahirwe ku mugabane wa Afurika yo kuba cyakwakira aya masiganwa ugereranyije n’ibindi.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko u Rwanda rufite icyizere kandi ko rwagaragaje ko ari umufatanyabikorwa wo kwizera.
Ati “Ibiganiro biri kugenda neza. F1 ni ikintu cyagutse, rero wowe nk’igihugu uba ukeneye kwitegura mu ngeri zinyuranye. Ingengabihe yabo iriho amasiganwa menshi, ariko twagaragaje ko turi umufatanyabikorwa wo kwizera, rero twizera ko tuzabigeraho.”
Mu mwaka ushize, ubwo i Kigali haberaga igikorwa cyo gutanga ibihembo ku bakinnyi bahize abandi muri F1, u Rwanda nibwo rwatanze kandidate yo kwakira F1.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruri gusaba kugarura isiganwa ridasanzwe ku Mugabane wa Afurika binyuze mu kwakira Grand Prix ya Formula One. Ndashimira Stefano Domenicale n’ikipe yose ya Formula One ku nzira nziza ibiganiro byacu birimo kugeza ubu.”
Yijeje FIA ko u Rwanda rushyize umutima kuri iyi gahunda, ku buryo mu gihe rwahabwa ayo mahirwe, bizatera ishema benshi.
Ati “Ndabizeza ko turi kujya muri uyu murongo tubishyizeho umutima bikwiye. Twese hamwe tuzubaka ikintu tuzaterwa ishema na cyo.”
Kugira ngo u Rwanda rwakire isiganwa rya F1 bisaba kugira imihanda iri ku rwego rwo kwakira irushanwa nk’iri. Ni imihanda iba mu byiciro bibiri ari byo "Street Circuits"(imihanda isanzwe minini, isaba kugendera ku muvuduko uringaniye no kunyuranaho bikaba gake) na "Race Tracks" (imihanda yabugenewe, abasiganwa bagendera ku mvuduko uri hejuru ndetse bakaba banyuranaho).
Igiciro cyo kuyubaka kigenwa hagendewe kuri buri gihugu, ubwiza bw’icyifuzwa, ingano yacyo n’icyiciro. Ikiguzi cyo kubaka ikibuga gishya, bitewe n’uko cyashushanyijwe, ahanini ntikijya munsi ya miloni 400$.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *