
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, bwasobanuye ko hashyizweho amahoro y’ibidukikije mu rwego rwo kwishakamo ubushobozi bwo kugabanya ingaruka ibidukikije byagira ku baturarwanda.
Uwitonze Jean Paulin, Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, agaragaza ko Abanyarwanda bamaze kumva ko hari ibyo badakwiye kubonera ubuntu cyangwa se ko hari umuntu uzaturuka iyo ngo aze kubatoragurira amacupa n’amasashi bajugunye hirya no hino.
Mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA, Uwitonze, yagize ati: “Ibingibi ni ikintu gisaba guhindura imyumvire no guhindura umuco kandi no kureba na none ni iki kizasimbura izi pulasitiki.
Ni yo mpamvu rero aya mahoro cyane cyane ibintu bije bipfunyitse muri pulasitiki, agamije kugira ngo twibonemo ubushobozi bwo kugabanya ingaruka byatugiraho.”
Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ku itegeko rishyiraho amahoro y’ibidukikije ashyirwa ku bikoresho bitumizwa mu mahanga.
Itegeko nº 010/2025 ryo ku wa 27/05/2025 rishyiraho amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa mu mahanga bipfunyitse.
Yavuze ko iryo tegeko rishyiraho amahoro ku muntu utumije ikintu gipfunyitse muri pulasitiki hanze y’igihugu.
Amahoro yishyurwa ku bikoresho bitumizwa mu mahanga bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki hagamijwe imicungire y’imyanda ibikomokaho.
Iri tegeko riteganya ko igipimo cy’umusoro ku bicuruzwa by’ibintu bitumizwa mu mahanga bipfunyitse muri pulasitiki ari 0,2%.
Uwitonze Paulin, akomeza agira ati: “Impamvu ni uko buriya niba ari isashi ujugunye, niba ari agacupa n’ibindi bya pulasitiki bikurwe ahantu nko mu mirima, hari ikiguzi cyabyo.”
Bimwe mu bikoresho byishyurirwa amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa mu mahanga bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki; ni amazi, ubwoko bwose bw’imitobe, ibinyobwa bitera imbaraga n’ibinyobwa bidasembuye, ubunyobwa, ubuki n’ibibikomokaho, amavuta yo kwisiga y’ubwoko bwose n’isabune ya shampoo, matora, imyenda, inkweto, isabune z’ubwoko bwose n’impapuro z’isuku.
Uwitonze Jean Paulin, Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *