Amajyepfo: Hafashwe abantu 51 bafite aho bahuriye n’ubucuzi butemewe
Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2024

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu 51 barimo abakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe n’abayagura mu buryo butemewe n’amategeko, mu rwego rwo guca ingaruka zituruka kuri ubwo bucukurizi butemewe.
Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe na Polisi y’u Rwanda ku wa 05 Ugushyingo 2024, aho ryagaragaje ko abafashwe bakomoka mu turere dutatu turimo Muhanga yihariye umubare munini w’abafashwe bagera kuri 25, Kamonyi hafashwemo 17 ndetse na Ruhango hafashwe 9.
Ubuyobozi bwa Polisi bwakomeje buvuga ko ibi byagezweho ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru, aho yashimiye ababigizemo uruhare bose, ikomeza kandi no gusaba abantu gurushaho gutangira amakuru ku gihe, inihanangiriza abakigerageza kwishora mu bikorwa bitubahirije amategeko.
Itangazo rya Polisi risohotse mu gihe hari hamaze iminsi humvikana abantu baguye mu birombe, bacukura mu buryo butemewe n’amategeko, aho byibura mu kwezi kwa Cumi konyine gushije hapfuye abagera ku icyenda, barimo 2 muri Gisagara, 5 muri Muhanga , 1 muri Ruhango, n’undi 1 muri Kamonyi.
Kugeza ubu, abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandatukanye bitewe n’aho bafatiwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *