Amajyepfo: Mu mezi atatu habaye impanuka 65 zihitana abarenga 50
Yanditswe: Wednesday 12, Nov 2025
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yatangaje ko mu mezi atatu aheruka, mu Ntara y’Amajyepfo habaye impanuka zo mu muhanda zikomeye 65 zica abaturage 53.
Byagarutsweho mu bukangurambaga bwiswe ‘Turindane, Tugereyo Amahoro’ bwari bwakomereje mu Karere ka Kamonyi.
ACP Rutikanga yagaragaje ko impamvu nyamukuru yatumye bakorera ubu bukangurambaga muri Kamonyi, ari ko aka karere gafite imibare iri hejuru y’impanuka mu Majyepfo, binajyanye n’imiterere yako.
Yerekanye ko hanyuramo imodoka nyinshi zambukiranya imipaka, iziva n’izajya mu Majyepfo n’Uburengerazuba, hakiyongeraho n’izindi nyinshi ziba zipakiye ibyiganjemo umucanga, ari na byo bituma urwo rujya n’uruza rukurura impanuka za hato na hato.
Yifashishije imibare, ACP Rutikanga yavuze ko muri Kanama, Nzeri n’Ukwakira 2025, impanuka zikomeye 65 zabereye mu Ntara y’Amajyepfo yose harimo 17 zabereye mu mbago za Kamonyi.
Ati: “Izi mpanuka zahitanye abantu 53, barimo 16 bapfiriye ku butaka bwa Kamonyi, basatira 30% by’abishwe n’impanuka bose mu Ntara.’’
Imibare yerekanye kandi ko muri izo mpanuka, zakomerekeyemo abaturage 43.
Uyu muyobozi yasabye abakoresha umuhanda bose kumva agaciro ko koroherana mu muhanda, kugira ngo barusheho kwirinda impanuka.
Ati: “Ni yo mpamvu twifuje ko tuza hano mu bukangurambaga ngo dushishikarize abantu kurindana. Ni ukwibutsa kandi n’abatwawe kuri ibyo binyabiziga nk’imodoka, batekereza ko guhwiturana bituma impanuka zicogora.’’
Umuyobozi wa Sendika y’Abatwara Amakamyo mu Rwanda, Kanyagisaka Justin, yasabye abatwara imodoka nini kutumva ko imodoka batwara zibashyira mu nzego zo hejuru, ko bari hejuru y’urupfu abibutsa kujya batekereza ko abari kugenda hasi yabo na bo bafite ubuzima kandi bakeneye kubaho.
Ati: ‘‘Uriya urebera hasi ni umwana wawe, umugore wawe cyangwa murumana wawe. Uriya utwara igare uvugiriza amahoni uba wibagiwe ko na we waritwaye, uwa moto usunika wirengagiza ko umuhanda ari urujya n’uruza; mwese mugomba kuwukoresha bwubahane ni bwo birinda impanuka.’’
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, DIGP, Vincent Sano, yavuze ko impanuka zo mu mahanda zigereranywa nk’icyorezo, agaragaza ko icyegeranyo cyakozwe ku mpanuka ku Isi kivuga ko abasaga miliyoni imwe bicwa na zo buri mwaka. Yerekanye ko izi mpanuka zitwara kandi 3% by’umutungo w’Isi kubera ibyangizwa na zo.
Abatwara ibinyabiziga beretswe inyungu ziri mu gukumira impanuka

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *