skol
fortebet

Ibyigomeke byo muri Haiti byarashe indege y’Umuryango w’Abibumbye

Yanditswe: Friday 25, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane ushize, itariki 24 Ukwakira 2024, ibyigomeke byitwaje intwaro muri Haiti byarashe kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye bituma bituma igwa igitaraganya mu murwa mukuru Port-au-Prince.

Sponsored Ad

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, n’ibindi bitangazamakuru byo muri Amerika byavuze ko kajugujugu yari irimo abakozi batatu b’indege ndetse n’abagenzi 15 yaguye neza mu murwa mukuru.

Kajugujugu z’Umuryango w’Abibumbye ni ingenzi mu kugeza ibiribwa n’izindi mfashanyo ku bantu babarirwa muri za miriyoni bo muri Haiti mu baturage baciwe mu mihanda n’ahantu hayobowe n’udutsiko twitwaje intwaro.

Nta kintu kiremeza ku mugaragaro icyo gitero cyibasiye kajugujugu y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku Isi. Ariko amakuru nk’aya atera impungenge ko udutsiko twitwaje intwaro turimo kugerageza gukoresha imbaraga zatwo kurushaho.

Bimeze bite muri Haiti?

Igice kinini cya Port-au-Prince no mu nkengero zaho kiyobowe n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro yihurije mu ihuriro rimwe bise Viv Ansanm.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, udutsiko twitwaje imbunda twatwitse amazu menshi mu mujyi uri ku birometero 60 mu majyaruguru ya Port-au-Prince.

Ibi bikaba bivugwa mu gihe Kenya iherutse kohereza abapolisi muri iki gihugu mu butumwa bushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo guhashya ibyo byigomeke bisa nk’aho ari byo bigenzura ubuzima bw’igihugu cyane cyane mu murwa mukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa