skol
fortebet

Igisirikare cy’u Burundi cyateye utwatsi ibirego by’umutwe wa Twirwaneho

Yanditswe: Monday 25, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyateye utwatsi ibirego by’umutwe w’inyeshyamba wa TWIRWANEHO uherutse kuvuga ko ingabo zacyo zaba ziri mu mugambi wo gukorera jenoside Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge gifatanyije na FARDC n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyepfo.

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Burundi mu itangazo cyashyize ahagaragara kuwa Gatandatu, cyatangaje ko ibyo birego ari “ibinyoma bigamije kugihindanyiriza isura.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FDNB, Brig. Gen. Gaspard Baratuza, rivuga ko Ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntaho zihuriye n’amakimbirane ashyamiranyije amoko anyuranye yo muri iki gihugu.

Itangazo riragira riti: “FDNB iramagana yivuye inyuma ibirego by’ibinyoma bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ry’umutwe wa TWIRWANEHO, rishyira mu majwi Ingabo z’u Burundi ko zaba zivanga mu makimbirane ashyamiranyije amoko, akorwamo urugomo rugamije kurandura ubwoko.”

Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko, hagendewe ku bunararibonye n’ubunyamwuga bw’ingabo zacyo, “zidashobora na rimwe kwishora mu makimbirane nk’ayo kuko zidashobora na rimwe gitezuka ku mikorere zizwiho ku ruhango mpuzamahanga.”

Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko ingabo zacyo ziri muri iki gihugu ku bw’amasezerano u Burundi bwagiranye na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, yaba iy’imbere mu gihugu ndetse n’iy’abanyamahanga. Iyo kivuga ko irimo na FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’umutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Iri tangazo ry’Igisirikare cy’u Burundi, rije risubiza iriherutse gushyirwa ahagaragara n’umutwe wa TWIRWANEHO mu byumweru bibiri bishize.

Mu itangazo ryayo ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo 2024, TWIRWANEHO yatanze impuruza kuri jenoside yibasira abo muri ubwo bwoko yavugaga ko irimo gutegurwa.

Igisirikare cy’u Burundi kigashyirwa mu majwi nk’ikirimo gutanga ubufasha bw’ibikoresho ku mitwe iri muri uwo mugambi wa jenoside irimo FDLR, FARDC, CNRD na Wazalendo.

TWIRWANEHO yavugaga ko Ingabo za FARDC, zifatanyije n’umutwe wa FDLR, uzwiho kuba warakoze Jenoside mu Rwanda. Ubwo bufatanye, uyu mutwe ukavuga ko bugamije kurimbura abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, haherewe ku bo muri zone ya Rurambo ho mu misozi miremire ya Minembwe, muri Kivu y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa