Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko iperereza ku gikorwa cy’ubugizi bwa nabi giherutse gukorwa n’abaremye amatsinda yiyise amazina arimo ‘Wrong Turn’ n’Aba Gang, mu Karere ka Rulindo, rimaze gufata abantu 17.
Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize, tariki 12 Nyakanga 2026, mu Murenge wa Murambi mu Karere Rulindo, habaye igisa n’igitero cy’itsinda ry’aba bantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Iri tsinda ryashorewe abantu babiri barimo Munyakindi Vincent, na mugenzi we bakunze kwita Mudimba, riberecyeza mu isantere ya Marembo.
Nyuma ryakomeje kuzengurukana abo bantu ari na ko ribakubita, nyuma baza kugaragara ahantu hatandukanye, bapfuye, aho umwe yasanzwe mu Mudugudu wa Rudogo, undi bamusanga mu Rugaragara.
Polisi y’u Rwanda yahise ita muri yombi abantu bakekwaho uru rugomo, ndetse nyuma iza guta muri yombi abandi barimo n’abaturage barebereye ariko ntibagire icyo bakora cyangwa ngo batange amakuru kuri iki gikorwa cyahitanye ubuzima bw’abantu babiri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakungi Ignace, yavuze ko hari abahise batabwa muri yombi ku ikubitiro, ariko nyuma hakaza gufatwa abandi.
Yagize ati “Ku ikubitiro habanje gukekwa abantu umunani (8), ariko byaje kugararagara ko hari abaturage bamenye amakuru ntibatabara, bakurikiranyweho icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga.”
CIP Ngirabakungi Ignace yakomeje agira ati “Abamaze gufatwa bose hamwe ni cumi na barindwi (17), bafungiye kuri sitasiyo ebyiri iya Murambi n’iya Bushoki.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibikorwa byose bibi nk’urugomo, ndetse abasaba ko bazajya batanga amakuru igihe babonye hari abakora ibikorwa nk’ibi ndetse bakabyamaganira kure.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *