skol
fortebet

Amakuru y’uko moto zose zikoresha lisansi zizasimbuzwa muri uyu mwaka si yo: Minisitiri Gasore

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko muri uyu mwaka nta gahunda leta ifite ifite yo guhita isimbuza moto zinywa lisansi izikoresha amashanyarazi, ko ahubwo bigomba gusaba igihe.

Sponsored Ad

Minisitiri Gasore yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 7 Mutarama, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko asobanurira abadepite ingamba zitandukanye Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ni nyuma y’uko Raporo ya World Air quality report ya 2023 ishyira u Rwanda ku mwanya wa karindwi muri Afurika mu bihugu bifite imijyi ifite umwuka uhumanye.

Leta y’u Rwanda igaragaza ko nko mu mujyi wa Kigali wa mbere mu gihugu mu kugira umwuka uhumanye, moto zitwara abagenzi zisanzwe zinywa ibikomoka kuri Peteroli zigira uruhare mu guteza kiriya kibazo ku kigero kingana na 40%.

Ingamba u Rwanda rwafashe mu rwego rwo guca ukubiri na kiriya kibazo, zirimo kuba guhera muri uyu mwaka wa 2025 nta moto ikora ubucuruzi (Taxi moto) inywa lisansi izongera guhabwa uruhushya rwo gukora.

Ni icyemezo kireba abashya bashaka kwinjira mu kimotari, ibivuze ko umuntu mushya uje gukora ikimotari najya kuri RURA gushaka ibyangombwa, azasabwa ko moto akoresha iba iy’amashanyarazi.

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yasobanuriye abadepite ko n’ubwo iriya ngamba yashyizweho, moto zisanzwe zinywa lisansi zizakora kugeza zishaje; ariko zikazajya zica muri contrôle technique mu rwego rwo kugenzura ubuziranenge bwazo.

Yagize ati: “Ni byo koko izi moto nta gihe zahawe, zizakora kugeza zishaje. Igishya cyajemo ni uko moto zizajya zica muri contrôle technique mbere zitarabagamo. Ubushobozi burimo burubakwa, nibumara kubakwa zizajya zinyuramo.”

Minisitiri Gasore yunzemo ko nk’uko abafite imodoka bagira igihe cyo gutandukana n’ibinyabiziga byabo nyuma yo kubona bahendwa no kubitunga, no ku bafite za moto bizajya bigenda.

Bitandukanye n’ibivugwa, Minisitiri Dr Jimmy Gasore yahakanye ko muri uyu mwaka wa 2025 moto zinywa lisansi zizasimbuzwa izikoresha amashanyarazi.

Ati: “Hari amakuru avuga ngo moto zose zigiye gusimbuzwa muri uyu mwaka. Ayo makuru ntabwo ari yo, sinzi n’uko byageze mu itangazamakuru. Gahunda ya Guverinoma ni ugukurikira isoko, bizasaba igihe, ntabwo mu mwaka umwe wavuga ngo igihugu cyose uragihinduye kuko gahunda yo gusukura ikirere ni gahunda izafata igihe.”

Minisitiri w’ibikorwaremezo yashimangiye ko moto za lisansi zigikenewe mu gihugu, kuko hari nk’abaveterineri b’imirenge, aba-agronome n’abaganga bagikeneye kuzikoresha.

Yunzemo ko abacuruzi za moto bemerewe kwinjiza mu gihugu izinywa lisansi, n’ubwo izikenewe ku isoko zizagabanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa