skol
fortebet

Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa

Yanditswe: Friday 08, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri, NESA, cyatangaje ko amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, azatangazwa ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024.

Sponsored Ad

Ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amashuri yisumbuye byatangiye ku wa 23 Nyakanga 2024 bisozwa ku wa 02 Kanama 2024.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rw’Ikigo cya NESA kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2024, bugaragaza ko amanota asoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa.

Bukomeza bugira buti “NESA iramenyesha Abaturarwanda bose ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka azatangazwa ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024 saa tanu za mu gitondo.”

Abanyeshuri 56 537 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, barimo 23 651 b’abahungu na 32 886 b’abakobwa, bose baturuka mu bigo by’amashuri 857.

Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bangana na 30 922 ni bo byari biteganyijwe ko bakora ibizamini bisoza umwaka. Barimo abahungu 16 842 n’abakobwa 14 080, baturuka mu bigo by’amashuri 331.

Abo mu mashuri nderabarezi (TTC) bo ni 4068, abo barimo abahungu 1798 n’abakobwa 2270 baturuka mu bigo by’amashuri 16.

Ni mu gihe abiga amasomo ajyanye n’Ubuforomo mu mashuri yisumbuye bakoze ibizamini ari 203 barimo abahungu 114 n’abakobwa 89 baturuka mu bigo birindwi iyi gahunda yatangirijwemo.

Mu mwaka wa 2023/2024 hakozwe ibizamini 20 byo mu basoza ayisumbuye mu bumenyi rusange, 46 by’abahabwa ubumenyi bw’umwuga (nk’abo mu ishuri nderabarezi n’abiga iby’ubuforomo n’ububyaza) n’ibizamini 211 ku biga imyuga n’ubumenyi ngiro.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa