Amasezerano ni intambwe ikomeye – Perezida Kagame aganira na Al Jazeera
Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze imyaka myinshi akagaragaza ko amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington D.C ari intambwe ikomeye.
Iyi ni imwe mu ngingo Umukuru w’Igihugu yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo mpuzamahanga y’Abanya-Qatar ‘Al Jazeera’.
Yashimye uburyo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Ronald Trump yagize uruhare mu guhuza abayobozi b’ibihugu byombi; u Rwanda na RDC bagahurira i Washington kandi hagasinywa amasezerano y’amahoro.
Ati: “Uko bigaragara, imbaraga, n’igitutu byo gushaka gukemura iki kibazo ntibyari byarigeze biboneka gutya.”
Perezida Kagame akomeza agira ati: “Icya mbere ni uko turi hano kuza gusinya amasezerano yo gukemura ikibazo, iyo ni intambwe ikomeye.
Hari kandi amasezerano yaganirwagaho i Doha; ibyo ni byiza. Icyo dukora ni ugutera intambwe ikurikiyeho. Ubusobanuro bwuzuye buri mu byanditse ariko igikomeye ni ukubishyira mu bikorwa, aho ni ho ikibazo kenshi kigaragara.”
Umukuru w’igihugu yasabye Qatar na Amerika gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, ritakubahirizwa uruhande rutabyitwayemo neza rukabazwa inshingano.
Ati: “Ati: “Ndahamya ko nibasanga u Rwanda ari rwo ruri mu makosa mu buryo ubwo ari bwo bwose bazabivuga, bazadusanga batubaze impamvu dukora ibihabanye n’ibyo twiyemeje. Nizeye kandi ko ibyo bizaba no kuri RDC, kubera ko dufite ingero z’aho RDC yageraga ku masezerano n’impande zinyuranye zirimo natwe, maze ku munsi ukurikira nyuma yo kwemeranywa, bakavuga ibihabanye. Kandi ibi ntibyabaye inshuro imwe, ebyiri cyangwa eshatu gusa, ahubwo zirarenze.”
Yavuze ko hari byinshi byagiye bisubira inyuma nyuma y’amasezerano ko nabyo abayobozi bazabyitaho kugira ngo intego y’ingenzi itazahinduka cyangwa ngo ibigomba gukorwa bigende gahoro gahoro.
Perezida Kagame agaragaza ko ushaka gukemura ikibazo ahera mu mizi yacyo akavuga ko izindi ngingo z’ingenzi za politiki, umutekano, n’ubukungu zikubiye mu masezerano y’amahoro zihagije, ikibazo kikaba ari ukuzishyira mu bikorwa.
Icyo Perezida Trump yabashije kubona kandi akitabira gutumira ibihugu, ni ikintu Perezida Paul Kagame ashima agasanga icyo Trump ashyize imbere ari ukwibanda ku bitanda umusaruro kandi bigakemura ibibazo bihari.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *