skol

Amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda ku bimukira yari gutanga umusaruro- Ubushakashatsi

Yanditswe: Wednesday 26, Nov 2025

featured-image

Ubushakashatsi bwagaragaje ko amasezerano u Rwanda rufitanye n’u Bwongereza ku bijyanye n’abimukira yari gutanga umusaruro iyo ashyirwa mu bikorwa, kurusha politike ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer izwi nka ‘one in, one out’.

One in, one out ni politike u Bwongereza buhuriyeho n’u Bufaransa ku bijyanye n’abimukira. Igena ko umwimukira winjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko akoresheje ubwato, azajya asubizwa mu Bufaransa.

Muri iyi politike u Bwongereza na bwo bwemeye kuzajya bwakira umwimukira umwe uri mu Bufaransa ariko byemewe n’amategeko, mu gihe agaragaje ko ashaka kuba muri iki gihugu.

Iyi politike ni kimwe mu bisubizo byazanywe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer nyuma yo gutesha agaciro amasezerano igihugu cye cyari gifitanye n’u Bwongereza.

Nubwo bimeze gutyo, umushakashatsi akaba n’umuhanga mu byo gusesengura amakuru hifashishijwe imibare, Dr. Richard Wood, agaragaza ko amasezerano n’u Rwanda yari gutanga igisubizo kurusha iyi politike nshya.

Inyigo ye isesengura uko imibare y’abimukira yari ihagaze mbere y’itariki 10 Nyakanga 2024 mbere y’uko amasezerano n’u Rwanda ateshwa agaciro, n’uko yazamutse nyuma yo kuyatesha agaciro.

Dr. Richard Wood yavuze ko mbere y’uko amasezerano n’u Rwanda ateshwa agaciro umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza wari waragabanyutseho 9%, ugereranyije n’abari bitezwe. Ibi bishingira ku kuba abimukira benshi barangaga ko bohereza mu Rwanda, mu gihe baba binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.

Guhera muri Nyakanga 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe Keir Starmer yatangazaga ko yatesheje agaciro amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza, kugeza mu Ukwakira 2024, umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza wazamutseho 24%.

Dr. Richard Wood yagaragaje ko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza mu Ugushyingo 2025 u Bwongereza n’u Bufaransa byatangiza iyi politike nshya, abimukira binjira mu Bwongereza bagabanyutseho 8,8%, gusa ngo ibi ntibyatewe n’iyi politike, ahubwo byaturutse ku zindi mpamvu zitandukanye.

Yavuze ko biteganyijwe ko umwaka wa 2025 uzarangira mu Bwongereza hinjiye abimukira batemewe n’amategeko barenga ibihumbi 45, muri aba abagera ku bihumbi 39 bamaze kugera muri iki gihugu.

Umushinga wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko, wahagaritswe mu 2024 ubwo ishyaka ry’Abakozi [Labor Party] ryajyaga ku butegetsi, rivuga ko amasezerano yasinywe hagati y’iki gihugu n’u Rwanda atakemura ikibazo cy’abimukira biyongera buri munsi.

Kugeza uyu munsi Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer anengwa kuba yaratesheje agaciro iyi gahunda, nta bundi buryo afite bwo gukumira abimukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa