skol

Amasezerano y’u Rwanda na RDC yari amaze igihe ategerejwe yashyizweho umukono

Yanditswe: Thursday 04, Dec 2025

featured-image

Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yari amaze igihe kinini aganirwaho, yashyizweho umukono mu muhango wabereye i Washington D.C imbere y’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitandukanye.

Saa 20:55 z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, ni bwo Trump yabwiye abakuru b’ibihugu bombi, ati: “noneho twashyira umukono ku masezerano” nyuma y’ibiganiro n’imbwirwaruhame zagarutse ku rugendo rwo gukemura amakimbirane no kwiyemeza kuzashyira mu bikorwa ibiyakubiyemo.

Mbere y’isinywa ry’amasezerano, Trump yakiriye muri Oval Office mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bagirana ibiganiro byamaze iminota mike bigaruka ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC agomba gusinyirwa i Washington D.C. Ni ibiganiro byatangiye ahagana ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali. Nyuma ya Kagame, Tshisekedi ni bwo yakiriwe.

Muri icyo gihe, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko amasezerano agizwe n’ibyiciro bitatu, harimo: Amahame shingiro ajyanye n’amasezerano y’amahoro; amasezerano y’amahoro n’amahame y’ubufatanye bw’akarere mu bukungu n’ukwihuza.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro na Trump bari kumwe, birangiye buri umwe, ukwe, yerekeza aho amasezerano yasinyiwe muri US Institute of Peace, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika giharanira amahoro. Ku wa Gatatu ni bwo cyahinduriwe izina cyitirirwa Donald J Trump mu guha agaciro uruhare rwe mu guhagarika intambara zimaze iminsi ku Isi.

Trump yayivuzeho byinshi, avuga ko kuba ari ho amasezerano yasinyiwe, bifite ikindi gisobanuro. Ati: “Turi kumwe hano, ku nshuro ya mbere muri iyi nyubako. Inyubako nziza nshya. Sinshaka kubabwira ikiguzi cyayo kuko ni menshi, ntabwo hano bubaka ibya make.”

Uyu muhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo uwa Angola, João Lourenço; William Ruto wa Kenya; Evariste Ndayishimiye w’u Burundi; Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf; Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria. Hari kandi na Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo.

Trump yavuze ko ari umunsi udasanzwe kuri Afurika no ku bihugu by’u Rwanda na RDC. Yashimangiye ko yagiranye ibiganiro byiza n’abakuru b’ibihugu byombi. Ati: " Ni umunsi mwiza kuri Afurika, ni umunsi mwiza ku Isi yose muri rusange no kuri ibi bihugu byombi."

“Uyu munsi twiyemeje guhagarika ibinyacumi by’imyaka y’ubugizi bwa nabi no kumena amaraso, no gutangira umwaka mushya w’ituze n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yakomeje ashimira Perezida Kagame na Tshisekedi ku bw’ubushake bwabo mu kugira ngo aya masezerano agerweho.

Ati: “Ndashaka gushimira aba bayobozi babiri b’abanyamurava, mu by’ukuri ni abanyamurava, ni abantu badasanzwe, Perezida Tshisekedi wa RDC na Perezida Kagame w’u Rwanda, ni abantu beza.”

Mu ijambo rye, yageze aho atebya, avuga ko yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byombi, uw’u Rwanda na RDC, ko ari abantu bakundana, nubwo ngo abantu benshi bashobora kugorwa no kubyemera.

Perezida Kagame ni we wahawe ijambo akurikiye Trump. Yatangiye ashimira abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango, avuga ko bigaragaza uru rugendo rwashyigikiwe n’abantu batandukanye kugira ngo rube rugeze none.

Ati: “By’umwihariko, ndashimira Perezida Donald Trump. Nta muntu wasabye Trump gufata izi nshingano. Akarere kacu ntikari mu tuvugwaho cyane ariko ubwo yabonaga amahirwe yo gutanga umusanzu ku mahoro, yahise ayafata. Aya makimbirane amaze imyaka 30, twabonye ubuhuza butagira ingano, ariko nta na bumwe bwabashije gukemura ibi bibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko Trump yazanye uburyo bushya kandi butanga umusaruro bwatumye haterwa intambwe, kandi ko atigeze afata uruhande, ahubwo “yatuyoboye mu rugendo rugana ahazaza aho kureba ahashize”.

Perezida Kagame yavuze ko umuhate wa Trump wanajyanye n’ubushake bw’itsinda rye ririmo Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga hamwe n’Intumwa yihariye ya Trump muri Afurika, Massad Boulos.

Ati: “Umusaruro wavuyemo ni uko dufite inzira iharuye neza kurusha izindi twagize. Aya masezerano atanga byose bikenewe mu gukemura aya makimbirane rimwe na rizima.”

Yavuze ko mu gihe ibintu bitagenda nk’uko byagenwe, “inshingano nta bwo zizaba ziri kuri Perezida Trump ahubwo kuri twe”, asaba ibihugu bya Afurika gukorana kugira ngo aya mahoro agere kuri bose.

Yijeje ko u Rwanda rutazigera runengwa kutubahiriza aya masezerano; ati “U Rwanda, ndabizi, ntabwo ruzagaragaza intege nke. Ibyo ndabibizeza. Inshingano yacu, yahoze kandi ni uko igihugu cyacu kigira amahoro n’ituze nyuma yo kunyura mu byago bikomeye.”

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, we yavuze ko uyu munsi utanga icyizere ku baturage bo mu Karere k’Iburasirazuba. Yashimye abagize uruhare muri aya masezerano, asaba Imana gukomeza kuyobora abantu bose bazagira uruhare mu kuyashyira mu bikorwa. Ati “Ni yo mpamvu mbasabye mwese gutanga umusanzu wanyu mu gushyira mu bikorwa aya masezerano”.

Perezida William Ruto wa Kenya yavuze ko “tuzakora ibishoboka byose kugira ngo aya masezerano agerweho”, anasaba Trump kugira uruhare mu gukemura amakimbirane akomeje muri Sudani.

Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango harimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Trump yavuze ko ari umunsi udasanzwe kuri Afurika no ku bihugu by’u Rwanda na RDC

Saa 20:55 z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, ni bwo Trump yabwiye abakuru b’ibihugu bombi, ati “noneho twashyira umukono ku masezerano”

Perezida Kagame ubwo yasuhuzanyaga na Donald Trump mu gihe cy’isinywa ry’aya masezerano y’amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa