skol

Amashusho ya Nizzo na Queen wo muri sinema yarikoroje, bari mu rukundo?

Yanditswe: Friday 06, Feb 2026

featured-image

Nizzo Kaboss wamamaye muri Urban Boys yongeye kugaruka mu majwi y’abakunzi b’imyidagaduro, ni nyuma y’uko agaragaye mu mashusho yishimanye n’inkumi izwi cyane muri sinema nka Queen Ringo.

Ni amashusho bigaragara ko yafatiwe mu rugo kwa Queen Ringo, bishimanye ndetse baganira utuntu tunyuranye, icyakora ku rundi ruhande biragoye kwemeza ko ari ay’urukundo cyangwa haba hari umushinga bari gukorana yaba uwa sinema cyangwa indirimbo.

Aya mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’uyu mukobwa uzwi nka Queen Ringo, ibitekerezo byose by’abamukurikira ubona ko bibifuriza guhirwa mu rugendo rw’urukundo.

Nubwo ariko abakurikira uyu mukobwa babifashe nk’urugendo rushya rw’urukundo atangiranye na Nizzo Kaboss, yaba we cyangwa uyu muhanzi nta n’umwe uragira icyo ayavugaho.

Uwitwa Virginie Mukabaziga yagize ati “Ndabishimiye rata, Imana ibibemo.” Uwitwa Valentin Severin we yagize ati “Nizzo aramujyanye, arakina se?”

Aba kimwe n’abandi benshi bagiye bagaragaza ko bishimiye kuba Nizzo Kaboss ari kumwe n’iyi nkumi, icyakora ku rundi ruhande hari n’abagaragaje ko bababajwe no kuba uyu mukobwa atari kumwe na Captain Regis bari bamaze igihe bavugwa mu rukundo.

Kuva mu minsi ishize, byavuzwe ko Queen Ringo yaba yaratangiye urugendo rw’urukundo na Captain Regis banakoranaga ibijyanye na sinema, gusa ku rundi ruhande hari n’andi makuru avuga ko bamaze igihe badacana uwaka nubwo bahisemo kubiceceka.

Nizzo Kaboss we yari amaze igihe acecetse atagarukwaho cyane mu nkuru z’urukundo cyangwa izindi izo arizo zose.

Twagerageje kuvugisha Queen Ringo na Nizzo Kaboss ariko ntabwo byadukundiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa