skol
fortebet

Amavubi yerekeje muri Algeria

Yanditswe: Saturday 31, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yerekeje muri Algeria, aho yagiye gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025, ni bwo abakinnyi 15 biganjemo abakina muri Shampiyona y’u Rwanda n’abatoza, bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Ni urugendo bagomba gukora banyuze i Doha muri Qatar, bakagera mu mujyi wa Alger saa Saba zo kuri uyu wa Gatandatu. Muri uyu mujyi ni ho bahaguruka berekeza mu mujyi wa Constantine hazakinirwa umukino wa mbere.

Umukino ubanza uteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025. Aha Ikipe y’Igihugu ya Algeria izifashisha abakinnyi bose bayo.

Mu mukino wa kabiri uzahuza amakipe yombi uteganyijwe tariki ya 9 Kamena, Algeria irateganya kuzakoresha abakinnyi bakina imbere mu gihugu bonyine, kugira ngo yitegure irushanwa rya CHAN 2025 riteganyijwe muri Kanama 2025.

Amavubi ayobowe n’Umutoza Adel Amrouche, yagiye mu rwego rwo kwitegura imikino yo muri Nzeri 2025. Iyi izayihuza na Nigeria na Zimbabwe mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Muri iyi mikino Adel azagira amahirwe yo kugerageza abakinnyi bahamagawe bwa mbere. Abo ni Aly Enzo Hamon ukinira Angouleme CFC mu Bufaransa, Nkulikiyimana Darryl Nganji wa FCV Dender EH mu Bubiligi na Kayibanda Claude Smith wa Lutton Town mu Bwongereza.

Afurika y’Epfo y’amanota 13 iyoboye Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, u Rwanda rukaba urwa kabiri n’amanota umunani runganya na Benin, Nigeria, Lesotho na Zimbabwe zikaza mu myanya y’inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa