kipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yerekeje muri Nigeria, aho izakinira n’iki gihugu umukino w’Umunsi wa Karindwi mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025, ni bwo abakinnyi, abatoza n’ababaherekeje bari mu mwiherero w’Amavubi bavuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, ni we wayoboye abakinnyi 20 bahagurukanye n’ikipe, mu gihe abandi bane bazahurira na bagenzi babo i Lagos.
Abakinnyi bazasanga ikipe muri Nigeria bakajyana na yo mu mujyi wa Uyo ni Kavita Phanuel, Mugisha Bonheur ‘Casemiro’, Kwizera Jojea na Buhake Twizere Clement.
Ni umukino uzabera mu Mujyi wa Uyo ku kibuga cya Godswill Akpabio International Stadium, ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025.
Ubwo Amavubi aheruka muri Nigeria yatsinze ibitego 2-1 mu mukino wari uwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, gusa Super Eagles iyihimuraho mu mukino uheruka kubera i Kigali wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinda ibitego 2-0.
Afurika y’Epfo ni yo iyoboye Itsinda C n’amanota 13, Amavubi na Bénin zikagira amanota umunani, Nigeria ikagira arindwi, Lesotho ikagira atandatu, mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite amanota ane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *