skol

Amayeri FDLR ikoresha ngo idatsindwa

Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026

featured-image

Nubwo umutwe wa M23 wagiye ugaragaza intsinzi zikomeye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko kuva mu mpeshyi ya 2022, FDLR ntiyigeze itsindwa ku buryo bufatika cyangwa ngo icike burundu. Ahubwo, yashimangiye uburyo imaze imyaka myinshi ihindura isura, yivanga mu zindi ngabo.

Kuva M23 yafata umupaka wa Bunagana muri Kamena 2022, ingabo za RDC zahise zitabaza imitwe itandukanye yitwaje intwaro irimo FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. M23 yakomeje urugendo rwayo isubiza inyuma ihuriro ry’ingabo za Leta n’imitwe yazo, ifata ibice bya Rutshuru, Masisi, Walikale na Nyiragongo, kugeza ifashe Umujyi wa Goma.

Nyuma y’aho, M23 yakomereje ibikorwa byayo mu Kivu y’Amajyepfo, igera mu Mujyi wa Uvira mbere yo kuhava. Muri iyi mirwano, Leta ya Perezida Félix Tshisekedi yafashe icyemezo cyo guhuza imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri ibyo bice, irimo FDLR, Wazalendo n’indi, kugira ngo barwanye M23 mu buryo buhurijwe hamwe.

Mu mitwe yose yifashishijwe, FDLR ni yo ifite uburambe kurusha indi, bitewe n’uko igizwe n’abahoze ari abasirikare ba Leta yakoze Jenoside, benshi muri bo bakaba barahawe amahugurwa ya gisirikare mu bihugu bitandukanye mu gihe Wazalendo yo ari abasivili biha amapeti. Urugero rugaragara ni Umugaba Mukuru w’ingabo za FDLR/FOCA, Gen Maj Ntawunguka Pacifique, wize amasomo ya gisirikare mu bihugu birimo Misiri, u Bufaransa, u Bugereki na Chypre.

Nubwo M23 yagiye ibatatanya ikabatsinda ahantu henshi, FDLR ntiyigeze icika. Bamwe bahunganye n’ingabo za Leta, abandi basubira mu mashyamba ya Rutshuru na Walikale, aho bamenyereye kwihishahisha no kuhategurira ibitero.

Biracyagoye kumenya umubare nyakuri w’abarwanyi ba FDLR n’imiterere y’ubuyobozi bwayo, kuko uretse abayobozi bakuru bagaragara mu itangazamakuru, abandi benshi bakora mu bwihisho. Amakuru aturuka ku bahoze ari abarwanyi ba FDLR/FOCA agaragaza ko Perezida wayo Gen Gaston Iyamuremye wiyita Victor Byiringiro Rumuri, ari mu mashyamba nyuma y’uko M23 isenye icyicaro gikuru cye.

Undi muyobozi ukomeye ni Gen Maj Ntawunguka Pacifique, mu gihe umuvugizi mu rwego rwa politiki azwi ku izina rya Cure Ngoma. Uretse abo, hari abandi bayobozi bazwi mu mitwe ya FDLR barimo Monaco, La Gausse, Sarajevo, Tunis n’abandi. Ikigaragara ariko ni uko abasirikare bakuru ba FDLR bakunda guhindura amazina yabo n’ay’imitwe bayobora igihe cyose intambara itangiye bundi bushya, hagamijwe kuyobya amakuru no kwihisha kubera ko hari abayivuyemo.

Kuri ubu, imitwe ya gisirikare ya FDLR izwi cyane irimo uwitwa Qatar, Bombardier, Mig-35, Apache, Drone na Boeing. Iyi mitwe ikorera ahanini muri teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo, Masisi na Walikale, igice gifite ubuso bwa kilometero kare 33.661, bukaba bunini kurusha ubuso bwose bw’u Rwanda (kilometero kare 26.338). Ibi bituma ayo mashyamba aba indiri nziza y’imitwe yitwaje intwaro, bikazitira cyane ibikorwa byo kuyirwanya burundu.

Leta ya RDC ikomeje kuvuga ko FDLR isigaye ari umutwe muto w’abarwanyi batageze ku 1000. Abasesenguzi benshi babifata nko kwigiza nkana, kuko umutwe uvugwa ko ari muto utashobora kugira umubare munini w’abajenerali, abakoloneli n’imitwe ya batayo itandukanye nk’igaragara muri FDLR.

Hari kandi na FDLR/RUD Urunana iyobowe na Gen. Hakim Faida, afatanyije n’abandi basirikare bakuru barimo Col Ryangu, Col Zenith, Col Lado n’abandi. RUD Urunana igizwe n’imitwe y’ingabo itandukanye, ikorera mu mashyamba ya Rutshuru hafi y’umupaka wa Ishasha uhuza Uganda na RDC, ikagera no mu bice bya Vitshumbi.

Kumenya umubare nyakuri w’abarwanyi ba FDLR bikomeza kuba ikibazo gikomeye, kuko hari abinjijwe mu mitwe ya Wazalendo ifatanya n’ingabo za Leta, abandi bagakomeza gukora ukwabo. Ikindi gikomeza kuyobya isura nyayo ya FDLR ni uko mu barwanyi bayo harimo n’abaturage ba RDC.

Nubwo M23 yahaye FDLR isomo rikomeye ku rugamba, uyu mutwe ntiwigeze utsindwa burundu. FDLR iracyari ya yindi: umutwe wubakiye ku bunararibonye mu ntambara zo mu mashyamba, ufite ubuyobozi bwihishahisha, uhindura amazina n’imiterere bitewe n’ibihe, kandi ugakomeza kubaho kubera ubufasha ihabwa na Leta ya RDC. Ikibazo nyamukuru ni ingengabitekerezo ya Jenoside bagenderaho yo guhiga umututsi aho ari hose mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa