skol

Amazon ishobora kwirukana abarenga ibihumbi 14 kubera AI

Yanditswe: Wednesday 29, Oct 2025

featured-image

Kompanyi ya Amazon yatangaje ko iri gutegura kugabanya abakozi bayo hirya no hino ku Isi, ngo kuko igomba kubyaza amahirwe ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, AI.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, aho iki kigo cyagaragaje ko kizagabanya abakozi bacyo bo mu nzego z’ubuyobozi n’ibiro ku Isi hafi mu mirimo 14.000. Hari andi makuru yari yatangajwe mbere yavugaga ko hashobora kwirukanwa abagera ku 30.000.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Amazon, Beth Galetti, yandikiye abakozi ibaruwa ivuga ko iyi ngamba “izakomeza gushimangira imbaraga z’ikigo” binyuze mu guhererekanya umutungo ahari ishoramari rinini no ku by’ingenzi abakiliya bakeneye uyu munsi no mu gihe kizaza.

Yemeye ko hari abashobora kwibaza impamvu yo kugabanya abakozi mu gihe kompanyi imeze neza.

Muri Nyakanga, Amazon yatangaje ko ubucuruzi bw’igihembwe cya kabiri bwarenze uko abashoramari babwiteze, burimo n’izamuka rya 13% mu madovize yinjijwe buri mwaka, agera kuri miliyari $167.7 (ni ukuvuga arenga miliyari £125).

Ariko Galetti yavuze ko impinduka zishingiye kuri AI zikenewe kuko ari ikoranabuhanga rihindura byose kurusha irindi ryabayeho kandi rikarushaho gufasha ibigo gutera imbere ku muvuduko udasanzwe.

Yagize ati: “Dukeneye kwiyubaka mu buryo bufite ubunyangamugayo, nta nzego z’ubuyobozi z’imvange, kandi buri wese afite inshingano zisobanutse, kugira ngo twihutishe serivisi ku bakiliya bacu no ku bucuruzi bwacu.”

Mu ibaruwa yohererejwe abakozi, Amazon yavuze ko irimo gukora uko ishoboye kugira ngo ifashe abagizweho ingaruka n’izo mpinduka bashakire imirimo mishya imbere muri kompanyi.

Abatazabigeraho bazahabwa ubufasha burimo n’indishyi zo gusezererwa mu kazi.

Amazon ifite abakozi basaga miliyoni 1,5 ku Isi hose, barimo abarenga ibihumbi 350.000 bakora mu nzego z’ubuyobozi, ubucuruzi n’iyamamazabikorwa, nk’uko byatangajwe mu nyandiko zohererejwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika umwaka ushize.

Nta kigo cy’ikoranabuhanga kitagize impinduka nyuma ya Covid-19, ubwo Amazon yakoresheje cyane mu rwego rwo guhaza ibyifuzo byinshi by’abakoreshaga serivisi z’ikoranabuhanga n’ubuguzi kuri internet.

Nyuma yaho, Umuyobozi wa Amazon, Andy Jassy, yashyize imbaraga mu gukataza mu misoro no kugabanya amafaranga atangwamo, mu gihe kompanyi ikomeje gushora imari mu bikorwa bya AI bigamije kongera ubushobozi n’imikorere myiza.

Mu kwezi kwa Kamena 2025, Jassy yavuze ko ikoranabuhanga rya AI rishobora gutuma imirimo imwe icika, imashini zikayisimbura, ariko rikazana indi mishya isaba ubumenyi bushya.

Icyo gihe yagize ati: “Hazakenerwa abantu bake mu mirimo imwe, ariko hakenerwe benshi mu yindi mishya.”

Amazon imaze igihe igabanya umubare w’abakozi mu biro, aho mu 2022 yirukanye abarenga 27.000 mu bihe bitandukanye.

Amazon irateganya kumurika ibyavuye mu mpera z’igihembwe cya gatatu mu gihe cya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa