Amb Bakuramutsa yashyikirije Perezida Keller-Sutter impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Busuwisi
Yanditswe: Friday 24, Oct 2025
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, yashyikirije Perezida Karin Keller-Sutter impapuro zo guhararira u Rwanda muri iki gihugu cyo mu Burayi bwo hagati.
Yazimushyikirije ku wa 23 Ukwakira 2025 mu muhango wabereye mu Murwa Mukuru wa Bern.
Ni igikorwa cyakurikiye ibiganiro bya mbere byahuje ibihugu byombi mu muhango wabereye i Kigali ku wa 03 Kamena 2025. Icyo gihe u Rwanda n’u Busuwisi byaganiriye ku bufatanye mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, guhanga ibishya no kwimakaza iterambere rirambye.
Amb Bakuramutsa na Perezida Keller-Sutter baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu n’ishoramari.
Harebewe hamwe n’aho ibijyanye no gukuriranaho gusoresha kabiri abaturage b’ibihugu byombi ibizwi nka ‘Double Taxation Avoidance Agreement’, bigeze kugira ngo hanozwe ibijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Mu byaganiriweho harimo n’imikoranire hagati y’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC) n’ibigo by’imari byo mu Busuwisi hagamije kwimakaza serivisi z’imari zirambye, ikoranabuhanga mu rwego rw’imari no guteza imbere ishoramari.
Ni ubufatanye kandi bugamije gushora imari mu bijyanye no guhanga ibishya n’ibindi byo guteza imbere imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Amb Bakuramutsa yanaganiriye n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urwego rw’u Busuwisi rushinjwe Iterambere n’abo mu bunyamabanga bushinzwe ibijyanye n’ubukungu.
Ni ibiganiro byibanze ku kwihutisha ubufatanye n’ubutwererane busanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Amb Bakuramutsa atanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Busuwisi nyuma y’uko ku wa 15 Ukwakira 2025 na bwo iki gihugu cyashyizeho ugihagarariye mu Rwanda.
Muri Gicurasi 2025 Amb Bakuramutsa ni bwo yashyikirije Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Loni, Tatiana Valovaya, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Loni nyuma y’igihe gito ahawe izo nshingano.
Yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordanie kuva mu Ukuboza 2023. Yabaye n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuva mu Ukwakira 2018 kugeza muri Werurwe 2020.
Yahagarariye u Rwanda muri Loni i New York kuva mu 2016 kugeza mu 2018. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation kuva muri Gicurasi 2014 kugeza mu Ukwakira 2016.
Inshingano ze kandi zizakomereza no ku guhagararira u Rwanda muri Autriche, Vatican, Slovenie, Liechtenstein, no ku Biro bya Loni bihereye i Vienne.
Amb Bakuramutsa n’itsinda ry’Abanyaewanda bari kumwe na bamwe mu bayobozi bo mu Busuwisi



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *