skol

Amb. Dushimimana yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Buholandi

Yanditswe: Thursday 19, Jun 2025

featured-image

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Lambert Dushimimana, yashyikirije Umwami w’Ubwami bw’u Buholandi, Willem-Alexander, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ni umuhango wabaye kuri uyu Gatatu tariki ya 18 Kamena 2025, aho yakiriwe mu Ngoro y’Ubwami bw’icyo gihugu.

U Rwanda n’u Buholandi bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi watangiye mu 1984, ndetse ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atandukanye arimo n’ay’ubukungu.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu mu 2015, yashimangiye ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bya dipolomasi n’ubucuruzi.

Muri urwo ruzinduko yanagiranye ibiganiro n’Umwami Willem Alexander bigamije gushimangira imikoranire.

Ibihugu byombi bikaba bisanzwe bifitanye ubufatanye mu by’iterambere, ubuhinzi, isuku n’isukura, ubucuruzi n’ishoramari, ubucamanza n’ubutabera n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa