skol

Amb Gen Maj Nzabamwita yashyikirije Perezida Putin impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Burusiya

Yanditswe: Friday 16, Jan 2026

featured-image

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Gen Maj Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida Vladimir Putin impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Burusiya, anamuha ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Ni mu muhango wabereye ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Kremlin, ku wa 15 Mutarama 2026, ba ambasaderi 32 bahagarariye ibihugu byabo mu Burusiya, bashyikiriza Perezida Putin impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo.

Witabiriwe n’abayobozi bakomeye nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergey Lavrov n’umuyobozi mu biro bya Perezida, Yuri Ushakov.

Amb Nzabamwita yatangiye inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Burusiya ku wa 22 Mata 2025, nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije, Mikhail Bogdanov, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Yasimbuye Lieutenant General (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, warangije inshingano ze ku wa 4 Gashyantare 2024.

Perezida Putin amaze kwakira izi mpapuro yavuze ko politiki y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yubakiye ku bwubahane, kubahiriza amategeko mpuzamahanga no guteza imbere imiyoborere yubaha bose.

Yavuze ko umubano w’u Burusiya n’umugabane wa Afurika ari ingenzi kuko ushingiye ku bufatanye bubyarira inyungu buri ruhande.

Ati “Umubare munini wa ba ambasaderi bo mu bihugu bya Afurika by’inshuti bitabiriye ibi birori barimo uhagarariye u Rwanda, Somalia, Gabon, Sénégal, Mauritanie, Algérie, Ghana, na Namibie. U Burusiya bufitanye umubano mwiza n’ibihugu byose bya Afurika binyuze mu mikoranire, inkunga n’ubufatanye bw’impande zombi. Dushyize imbaraga mu kwagura ubufatanye mu bya politiki, ubukungu n’ubutabazi hamwe n’ibihugu bya Afurika.”

Yibukije ko urugendo rw’ibihugu byinshi bya Afurika rugana ku bwigenge u Burusiya bwarugizemo uruhare, rubifasha mu iterambere, inzego zitandukanye no guha ubumenyi abayoboye anandi.

Putin kandi yavuze ko igihugu kizakomeza gushyira imbaraga mu kwagura ubufatanye mu bya politiki, ubukungu n’ibindi byemeranyijweho mu nama yahuje u Burusiya na Afurika yabereye i Sochi na Saint Petersburg, n’iyahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Afurika n’uw’u Burusiya yabereye i Cairo mu 2025, ndetse ngo hari gutegurwa indi izaba muri uyu mwaka.

Nyuma y’uyu muhango, Ambasaderi Nzabamwita yashyikirije Perezida Putin ubutumwa bwa Perezida Kagame, anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergey Lavrov na Ushakov, banemeranya kuzakomeza kuvugana.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byibanze ku mubano mwiza usanzweho hagati y’ibihugu byombi. Watangiye mu 1963 ariko ugenda wongerwamo ikibatsi.

Mu 2018 na 2019 Perezida Kagame na Perezida Putin bagiranye ibiganiro igihe bagaga bitabiriye inama ihuza u Burusiya na Afurika.

Hari kandi ibiganiro biba kenshi hagati ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ku Mpande zombi. Nk’urugero ku wa 19 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Sergey Lavrov w’u Burusiya ubwo bari i Cairo mu Misiri.

U Rwanda n’u Burusiya bifatanya mu nzego zirimo ikoranabuhanga mu by’inganda za nucléaire aho u Burusiya bufasha u Rwanda kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire, binafatanya mu burezi aho amagana y’abanyeshuri biga muri kaminuza zitandukanye mu Burusiya.

Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya ishimangira ko izakomeza guteza imbere umubano usanzweho hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kuwagura habyazwa umusaruro amahirwe ari mu bya politiki, imibereho myiza, ubucuruzi, guteza imbere umuco n’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.

Gen Maj Nzabamwita yabanje gushyikiriza Putin impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Burusiya

Amb. Gen Maj Nzabamwita yashyikirije Putin ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida Putin yahamije ko umubano w’u Burusiya na Afurika ushingiye ku nyungu z’impande zombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa