Amb. Gen. Nyamvumba yatanze impampuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Seychelles
Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba yashyikirije Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Nyuma yo gutanga izo mpapuro, Gen. Nyamvumba yaganiriye na Perezida Wavel ku bufatanye bubyara inyungu mu ngeri zinyuranye, banashimangira umubano ukomeje kuranga ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda na Seychelles umaze imyaka irenga 10, ugenda utera intambwe aho nko mu 2013 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo ubukerarugendo, ikoranabuhanga uburezi, ubuhinzi, ishoramari, itumanaho n’ibindi.
Mu 2018 ibihugu byombi byasinyanye andi amasezerano mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Muri Kamena 2023, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame bagiriye uruzinduko muri icyo gihugu rwasize hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo, ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubuzima n’ubukerarugendo.
Ibihugu byombi byanemeranyije gukuriranaho Viza hagati y’abaturage b’impande zombi.
Ingabo z’u Rwanda n’iza Seychelles zifitanye ubufatanye mu nzego zirimo umutekano wo mu mazi, guhangana n’iterabwoba no guhanahana amakuru n’amahugurwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *