skol

Amb Muhizi yashyikirije Perezida wa Singapore impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 18, Nov 2025

featured-image

Innocent Muhizi wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, yavuze ko zimwe mu ntego afite ari kongera imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi.

Yabitangaje ku wa 17 Ugushyingo 2025, ubwo yashyikirizaga Perezida wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Muhizi yavuze ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza bityo ko bigiye kurushaho gufatanya.

Ati: “Niteguye kongera ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, ikoranabuhanga, guhanga ibishya no kubaka ubufatanye buteza imbere ibihugu byombi.”

Muhizi w’imyaka 49, ni impuguke mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi ubimazemo imyaka irenga 20.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga (Master of Science in Information Technology), yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Afite kandi impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa n’isakazamakuru (Computer Information Systems) n’iyo gucunga imari (business management) zombi yakuye muri kaminuza ya La Roche yo muri Amerika.

Mu nshingano yagiye agira harimo kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) no kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’amakuru n’umuyobozi ushinzwe serivisi zo guhererekanya amafaranga (Head of Transactional Banking Services) muri I&M Bank Rwanda.

U Rwanda na Singapore bifitanye ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga, guhanga ibishya, uburezi, kongera ubushobozi, ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n’ibindi.

Singapore iri gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga rikoreshwa muri banki rizwi nka Fintech.

Ambasaderi Innocent Muhizi ashyikiriza Perezida Tharman Shanmugaratnam impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Singapore

Muhizi Innocent yagizwe Amabasaderi w’u Rwanda muri Singapore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa