skol

Amb. Munyangaju yasabye Abanyarwanda gukomeza umurage barazwe n’Intwari z’u Rwanda

Yanditswe: Monday 02, Feb 2026

featured-image

Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg, Aurore Mimosa Munyangaju, yasabye Abanyarwanda bose kwigira ku ndangagaciro zaranze Intwari z’Igihugu zirimo umurava, ubumwe, gukunda umurimo n’ubunyangamugayo, bagakoresha ibigwi byazo mu kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda.

Yabitangaje mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32, wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka.

Iki gikorwa cyateguwe n’Abanyarwanda batuye muri Luxembourg, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe by’Abanyarwanda, Inkingi z’Iterambere.”

Mu ijambo rye, Amb. Munyangaju yasobanuye ko tariki ya 1 Gashyantare ari umunsi wo kuzirikana amateka yaranze u Rwanda, guha icyubahiro abarwitangiye, no kongera kwiyemeza kujya mu cyerekezo ruganamo.

Yifashishije amagambo yo mu Ndirimbo yubahirizwa Igihugu agira ati “Abakurambere b’intwari bitanze batizigama, baraguhaga uvamo ubukombe” Amb. Munyangaju Mimosa, yavuze ko ubutwari bwamye buranga Abanyarwanda kuva kera kandi bwakomeje kuba ishingiro ry’iterambere n’icyizere.

Yavuze ko ubutwari mu Rwanda butagarukira ku rugamba gusa, ahubwo burimo gukunda igihugu, kwitanga, ubunyangamugayo, guharanira icyiza, kurwanya ikibi no guha agaciro ikiremwamuntu.

Amb. Mimosa Munyangaju yavuze ko izi ndangagaciro zafashije u Rwanda guhagarara rwemye imbere y’imitegekere y’abakoloni yari igamije gucamo abaturage ibice, politiki z’ivangura zo mu Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, ndetse n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimye ubwitange bwa RPF Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990 rusozwa ku wa 4 Nyakanga 1994, Jenoside ihagaritswe.

Yavuze ko uru rugamba rwaranzwe n’ibitambo bikomeye, ubumwe, ubushishozi n’ubuyobozi bwiza, ndetse rwatumye habaho u Rwanda rushya rushingiye ku mutekano, ubwiyunge n’iterambere rirambye.

Amb. Mimosa Munyangaju yibukije ko u Rwanda ruha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa by’Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro by’Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Agaruka ku bihe bya none, Amb. Munyangaju yasabye Abanyarwanda gushyira mu bikorwa izi ndangagaciro z’ubutwari mu rugendo rwo kugera ku iterambere, imibereho myiza no kwigira. Yavuze ko ubumwe nyakuri bugomba gushingira ku bunyangamugayo, gukora neza kandi kinyamwuga no kurinda umuco nyarwanda.

Mu gusoza, mu butumwa bwibanze ku rubyiruko, Amb. Munyangaju yagize ati “rubyiruko, muri ejo hazaza h’igihugu cyanyu, u Rwanda, ruri mu biganza byanyu. Mujye mwigira ku ndangagaciro z’Intwari z’Igihugu: ubutwari, ubumwe, umurimo, n’ubunyangamugayo. Mube intangarugero mu iterambere, mwubake amahoro, muhagararire indangagaciro z’u Rwanda aho muri hose.”

Yanashishikarije cyane urubyiruko kwiga no gusigasira Ikinyarwanda, agira ati “ishingiro ry’ubumwe bw’igihugu n’umuyoboro w’umuco n’indangagaciro zacu,” anasobanura ko ari ingenzi mu kurinda umwimerere w’igihugu no gukomeza umurage wacyo.

Iki gikorwa cyahuje Abanyarwanda batuye muri Luxembourg no mu bice biyegereye. Cyaranzwe n’imbyino gakondo n’ikiganiro nyunguranabitekerezo cyitabiriwe na Solange Demarck, Joseph Kayijuka na Jean Bosco Busindu, bagaruka ku kamaro k’uwo munsi.

Amb. Munyangaju kandi yahuje ubutumwa bw’uwo munsi n’ibikorwa by’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho muri rusange, harimo n’intambwe ikomeye imaze guterwa mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, biteganyijwe ko izarandurwa bitarenze umwaka wa 2027.

Yagaragaje umusaruro wagezweho, aho 90% by’abakobwa bafite imyaka 15 bakingiwe Virusi ya HPV itera iyo kanseri, abagore bafite imyaka hagati ya 30 na 49 bapimwe ku kigero cya 31%, abagera kuri 82% babona ubuvuzi, ndetse n’uturere icyenda twamaze kuyirandura. Yasobanuye kandi ko hakenewe miliyoni 27.8$ kugira ngo hapimwe abagore 712.110 basigaye, hubakwe serivisi z’ubuvuzi bwa radiotherapy, kandi hashyirwe imbaraga mu kongera abaganga b’inzobere.

Yavuze ko ibyo bigaragaza umwete n’ubwitange bukomeye mu kurengera ubuzima bw’abantu, ari nabyo biyoboye iterambere ry’u Rwanda, asaba Abanyarwanda batuye muri Luxembourg kugira uruhare rukomeye mu kubishyigikira.

Amb. Mimosa Munyangaju yibukije ko u Rwanda ruha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa by’Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro by’Imanzi, Imena n’Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa