Amb. Nduhungirehe yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Singapore
Yanditswe: Tuesday 26, Aug 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Singapore aho yitabiriye inama ya gatanu y’abaminisitiri ihuza icyo gihugu n’ibihugu bya Afurika.
Iyo nama izwi nka Singapore-Africa ministerial exchange (SAMEV) yatangijwe n’icyo gihugu mu 2014 hagamijwe gusangira amahirwe y’iterambere hagati y’ibihugu byo muri Afurika na Singapore.
Biteganyijwe ko Nduhungirehe azamara muri Singapore iminsi itatu ni ukuvuga guhera kuri uyu wa 26 kugera ku wa 28 Kanama 2025.
U Rwanda na Singapore bikunze gufatanya mu nzego zitandukanye. Bihuriye muri FOSS, umuryango washinzwe mu 1992 n’iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni eshanu.
FOSS ni umuryango uhuriwemo n’ibihugu byo ku migabane itandukanye, aho ibihugu biwugize bifatanya mu kwiteza imbere no guhangana n’ibibazo biba byugarije ibihugu bifite ubuso buto.
Muri Nzeri 2023 kandi u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.
Ni amasezerano yasinywe binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ikigo cya Singapore Cooperation Enterprise, SCE, asinywa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye n’Umuyobozi Mukuru wa SCE, Wy Mun Kong.
Azamara imyaka itanu ashyirwa mu bikorwa mu nzego zirimo ikoranabuhanga cyane cyane mu kwimakaza umutekano wo kuri internet no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Umubano w’u Rwanda na Singapore kandi ushimangirwa no kugenderanirana hagati y’abayobozi b’ibihugu bombi aho Perezida Paul Kagame aheruka yo muri Nzeri 2024.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *