
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier, yakiriye intumwa yihariye ya Denmark, ku bijyanye n’Akarere k’Ibiyaga Bigari n’Akarere ka Sahel, Amb. Birgitte Nygaard Markussen, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025.
Abo bayobozi baganiriye ku ntabwe igenda iterwa mu gushakira umuti ibibazo byo mu Burazirazuba bwa DRC n’umubano w’ibihugu byombi.
U Rwanda na Denmark bisanzwe bifitanye umubano mwiza, mu mpereza za 2024, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Madamu Signe Winding Albjerg, Ambasaderi wa Danemark mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala, muri Uganda baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Mu rwego rw’ubutabera Denmark yoherereje u Rwanda abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Emmanuel Mbarushimana woherejwe mu 2014 na Wenceslas Twagirayezu, woherejwe mu 2018.
Mu 2021 ibihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya Politiki ndetse n’andi masezerano agamije gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira hirya no hino ku Isi mu buryo burambye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *