Amb. Nkurunziza yasabye abiga muri ILPD kugira uruhare mu kwigenga kwa Afurika
Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026
Ambasaderi Nkurunziza Williams, wigeze guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye i Burayi, yasabye urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko (ILPD), ko bakwiye gutera ikirenge mu cy’Intwari z’u Rwanda na Afurika zaharaniye ubumwe bw’abayituye.
Amb. Nkurunziza yababwiye ko bagomba guharanira kugira ubwigenge bwuzuye bubagobotora ubukoloni bw’abazungu haba mu bukungu, mu miyoborere n’ahandi.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yabagejejeho ku wa 06 Gashyantare 2026, ubwo iri shuri ryizihizaga Umunsi w’Intwari z’Igihugu, igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyanza, ku cyicaro gikuru cya ILPD.
Amb. Nkurunziza,yagaragaje ko Abanyafurika bakwiye kureka kwishingikiriza inkunga z’amahanga bagaharanira kugira ubwigenge busesuye mu bukungu kuko iby’ibanze babifite cyane cyane ko Afurika ubwayo yifashije.
Yagaragaje ko ubumwe bwa Afurika budasenywa n’ibituruka hanze gusa, ahubwo bunacogozwa n’ibituruka mu Banyafurika ubwabo.
Birimo amacakubiri ashingiye ku moko, ubuyobozi bubi butita ku baturage, inzangano mu bihugu, mu gihe nyamara igihe cyari kigeze ngo Abanyafurika bose babe umwe, basenye imipaka ibatandukanya kugira ngo berekere aho kuba abanzi.
Ati ‘‘Kwimakaza ubumwe bw’Abanyafurika bose (Pan Africanism) bisaba ubutwari burenze. Dukeneye kugira ubutwari n’umuhati nk’ibya ba Kwame Nkrumah, Patrice Lumumba, Thomas Sankara, Mandela n’abandi bagerageje gushaka guhuza Afurika, kugira ngo tuzagere ku bwigenge bwuzuye muri byose.’’
Yakomeje asobanura ko Afurika idakwiye gukomeza kubonwa nk’agafu k’imvugarimwe, kuko iri mu nzira nziza igana ku baturage bagera kuri miliyari 2,5 mu mwaka wa 2050, ko ibi bifite igisobanuro gikomeye mu bukungu kuko Afurika izaba ari isoko ryihagije ubwaryo.
Gusa yanongeyeho ntacyo bizamara igihe hatabayeho ubumwe mu Banyafurika, kandi ko bigomba gukorwa ubu bitarindiriye igihe kizaza.
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iki kiganiro, na bo batanze inyunganizi ku ngingo y’ubwingenge bwa Afurika n’ibikibudindije.
Kabatesi Deborah wiga muri ILPD yavuze ko hakiri ikibazo kijyanye n’uburyo hari abayobozi bo muri Afurika bimakaza icyenewabo.
Yabihuriyeho na Lucie Dixin wo muri Nigeria na we wiga muri ILPD, wagaragagaje ko Afurika ifite ikibazo cy’imiyoborere, ibituma imishinga y’iterambere idindira, asaba ko Abanyafurika bose bakwiye kugira imyumvire iboneye.
Naho Muhozi Sibo Eric, yavuze ko abona Afurika ikiboshywe n’inkunga z’amahanga, ziza ari uko ikoze ibyo bashaka gusa, akibaza icyakorwa n’ibihugu bya Afurika kugira ngo byigire mu bukungu, bireke inkunga.
Uyu yasubijwe ko ‘‘Kureka inkunga bizava mu gushyira hamwe, gukora cyane hakaboneka umusaruro uhagije, ugaburira Abanyafurika, byose bigaherekezwa n’ubuyobozi bwiza.’’
Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri ILPD, Me Banyandusha Viateur, yavuze ko kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, muri ILPD ari umwanya mwiza ku muryango mugari wa ILPD muri rusange, wo gutekereza no guhuza ubwitange n’ibitambo by’Intwari z’Igihugu, n’ishingiro ry’amategeko rigenga ubusugire bw’igihugu, ubutabera, n’iyubahirizwa ry’amategeko.
Yerekanye ko urugamba rw’Intwari rutari urwa politiki n’intambara gusa, ahubwo rwanareberwa mu zindi nguni z’ubuzima nk’imiyoborere ishingiye ku mategeko, uburinganire imbere y’amategeko, n’ubwigenge busesuye bw’ibihugu, n’ibindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *