Ambasaderi Major General Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida wa Belarus, Aleksandr Lukashenko, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye mu Murwa Mukuru wa Minsk.
Perezida Lukashenko yavuze ko Belarus ishaka kwagura umubano wayo n’u Rwanda ndetse no gukorana mu ngeri zirimo ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, igisirikare n’umutekano.
Yanatanze igitekerezo cyo gushyiraho uburyo bwafasha kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, harimo no gushinga Komisiyo ihuriweho ishinzwe guteza imbere ubwo bufatanye.
Amb. Nzabamwita asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Burusiya ari na ho afite icyiciro.
Belarus ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bikomeye, bikora ifumbire mvaruganda ikaba igera mu Rwanda inyuze mu bindi bihugu. Belarus kandi ni kimwe mu bihugu biza ku isonga ku Isi mu gukora no kugurisha imashini zikoreshwa mu buhinzi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *