Amb Parfait Busabizwa yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Repubulika ya Congo
Yanditswe: Monday 09, Jun 2025

Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Perezida wa Congo, Denis sassou N’Guesso, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 6 Kamena 2025.
Mu kiganiro bagiranye, Perezida N’Guesso yahaye Busabizwa ikaze, anamumenyesha ko yishimira umubano n’ubushuti u Rwanda na Congo bifitanye.
Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi riri ku rwego rushimishije, anashimira uruhare rwa Perezida Paul Kagame muri gahunda yo kuzamura ubufatanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu bya Afurika yunze Ubumwe .
Ambasaderi Busabizwa nyuma yo gutanga ubutumwa yahawe na Perezida Kagame, yabwiye N’Guesso ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri Congo, igihugu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, anizeza ko azakomeza gushimangira ubufatanye n’umubano mwiza biri hagati y’ibihugu byombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *