Amakuru
Amb. Rwamucyo yashyikirije Perezida wa Eritrea impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025
Ambasaderi Ernest Rwamucyo, yashyikirije Perezida wa Eritrea, Isaias Afwerki impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Ni umuhango wabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu Isaias Afwerki, bizwi nka Asmara, ku wa 04 Ukuboza 2025.
Muri uyu muhango, Amb. Rwamucyo yijeje Perezida Afwerki ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushimangira ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi ku bw’inyungu z’ababituye.
Perezida Afwerki na we yashimiye Amb. Rwamucyo, amwizeza inkunga y’igihugu cye mu nshingano ze.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *