skol
fortebet

Amb- Vincent Karega yahishuye ko hari imitwe iri muri Congo ifite imigambi mibisha yo gutera u Rwanda

Yanditswe: Saturday 02, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yashimangiye ko hari imitwe ibarizwa muri iki gihugu ifite intego zo gushoza intambara ku Rwanda mu mugambi wo kongera gukora Jenoside.

Sponsored Ad

Karega yabigarutseho ku wa 31 Werurwe ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’inama yamuhuje na Claude Ibalanky Ekolomba, umuhuzabikorwa wa gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis Abeba agamije gukemura ibibazo bya M23 bimaze igihe bihangayikishije.

Ambasaderi Karega yagize ati “Turi abavandimwe, dufite amateka ashaririye. Habaye Jenoside ikomeye mu Rwanda, hari impunzi zifite intwaro mu mitwe ibarizwa muri Congo, hari imitwe ishaka kongera gutera u Rwanda igakomeza Jenoside. Muri make, birababaje dukwiriye kubirwanya.”

Yashimangiye ko hari ubushake hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi bwo gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara byatangiye ku ngoma ya Mobutu.

Magingo aya, umubano wa RDC n’u Rwanda wifashe neza, gusa hari abanyapolitiki badahwema kwegeka ibibi byose mu gihugu cyabo ku Rwanda ku buryo no mu minsi ishize hari abavugaga ko u Rwanda rushaka gutera iki gihugu.

Vincent Karega yavuze ko “u Rwanda nta mugambi mubi rufite wo guhungabanya Congo cyangwa se kugira agace na kamwe kayo rwigarurira” nk’uko bikunze kuvugwa.

Mu Burasirazuba bwa Congo habarizwa imitwe irimo FDLR, P5 n’indi yose ifite imigambi mibisha ku Rwanda.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko u Rwanda rufite umwanzi umaze igihe muri RDC kandi akwiriye kurwanywa.

Ati “Umwanzi wacu umaze imyaka irenga cyangwa igera kuri 25 aracyahari ku buryo ndetse ibikorwa byashyizweho bivugwa ko bigiye kurwanya icyo kibazo, bisa nk’aho ahubwo ikibazo bakireze kigakomeza kigakura. Ngira ngo bisa nk’ibiri gutanga akazi kuri bamwe kugira ngo bihoreho bahore babyishyurirwa.”

“Ntabwo nshobora kumva na rimwe ikibazo gishobora kumara imyaka 25 kigatwara miliyari mirongo ingahe z’amadolari ariko kigakomeza ari ikibazo kiri aho. Hagomba kuba hari ibintu bitumvikana.”

Mu Ugushyingo 1999 nibwo mu Burasirazuba bwa Congo Loni yoherejeyo ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro. Ni ubutumwa bwiswe ‘MONUC’ buza guhinduka MONUSCO’.

Imyaka 23 irashize izo ngabo ziri mu Burasirazuba bwa Congo ariko amahoro ntaragaruka ahubwo imitwe yitwaje intwaro yarushijeho kuvuka ku bwinshi nubwo Loni itakaza asaga miliyari y’amadolari (miliyari 1000 Frw) buri mwaka agenda kuri izo ngabo.

Perezida Kagame yatangaje ko nubwo ikibazo gisa nk’icyananiranye, u Rwanda rwiteguye guhangana na cyo.

INKURU YA IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa