Amb. Vincent Karega yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Algérie
Yanditswe: Tuesday 28, Oct 2025
Ambasaderi w’u Rwanda muri Algérie, Amb. Vicent Karega, yashyikirije perezida w’iki gihugu, Abdelmadjid Tebboune, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, avuga ko ari intambwe ikomeye mu kwagura umubano w’ibihugu byombi.
Mu butumwa Amb. Karega yashyize ku rubuga rwa X ku wa 28 Ukwakira 2025, yavuze ko yishimiye guhagarira u Rwanda muri iki gihugu.
Ati “Nishimiye gushyikiriza impapuro Perezida Tebboune wa Algérie nka Ambasaderi wa mbere w’Umunyarwanda ugiye gutura muri iki gihugu. U Rwanda na Algérie byiyemeje gufatanya mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi no kongera imikoranire mu nzego zose.”
Mu bandi ba Ambasaderi bashyikirije Perezida Tebboune impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo muri Algeria harimo Najmul Huda Mohammed wa Repubulika y’Abaturage ya Bangladesh, Wolfgang Spadinger wa Repubulika ya Autriche, Anna Block Mazoyer w’Ubwami bwa Suède, Oleksandr Voronin wa Ukraine, na Abdellatif Ellayeh wa Misiri.
Algérie n’u Rwanda bifitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n’Igi-Tamazight.
Kuva mu 1982, u Rwanda na Algérie byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.
Mu Ukuboza 2023, Algérie yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kurushaho kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa 3 Kamena 2025, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Algérie rwaranzwe n’ibikorwa byinshi birimo gusura ishuri rikuru ry’icyitegererezo muri Algerie rya National School of Artificial Intelligence, rizobereye mu byo kwigisha ikoranabuhanga cyane cyane irijyanye na AI, ryigamo n’Abanyarwanda.
Yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algérie, byibanze ku kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika, mu nzego zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no gusangira ubumenyi.
Ambasaderi Karega yahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo kugeza mu 2019 ubwo yoherezwaga kuruhagararira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahava mu ku wa 31 Ukwakira 2022 kubera umwuka mubi wari umaze gufata intera hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa 20 Ukuboza 2024, Amb. Karega yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *