skol
fortebet

Ambasade ya Amerika muri DRC yanyomoje ibiro bya Tshisekedi byatangaje ko Dr.Ronny ari intumwa yihariye ya Trump

Yanditswe: Wednesday 26, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanyomoje ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi byatangaje ko byakiriye intumwa yihariye ya Donald Trump.

Sponsored Ad

Tariki ya 16 Werurwe 2025, ibi biro byatangaje ko byakiriye umudepite Dr. Ronny Jackson, baganira ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’iterambere.

Biti “Kuri iki Cyumweru, Perezida Félix Tshisekedi yahuye na Bwana Dr.Ronny Jackson, Intumwa Yihariye ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akaba n’ugize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.”

Dr. Jackson unayobora Komisiyo y’Inteko ya Amerika ishinzwe ubutasi n’ibikorwa byihariye bya gisirikare, yasuye u Rwanda, u Burundi na Uganda kugira ngo asobanukirwe impamvu muzi y’umutekano muke mu karere.

Nyuma yo gusoza uru ruzinduko tariki ya 23 Werurwe, Dr. Jackson yasobanuriye abadepite bagenzi be muri Amerika ko impamvu y’iki kibazo ikomoka ku mipaka y’u Rwanda abakoloni bahinduye mu kinyejana cya 19, ubutaka bumwe bugahabwa RDC.

Dr. Jackson yasobanuye ko bitewe n’iyi mipaka yahinduwe, Abanye-Congo bamwe bo mu burasirazuba bwa RDC barimo abenshi mu barwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 ntibafatwa nk’abenegihugu, ibyatumye batangira kurwanira uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Ku bw’amahoro arambye, Leta ya Congo igomba kwinjiza abarwanyi ba M23 mu gisirikare, ikemera abatuye mu Burasirazuba bwa RDC nk’abenegihugu buzuye babifitiye uburenganzira.”

Ubu butumwa bwarakaje bamwe mu Banye-Congo bakoresha imbuga nkoranyambaga, batangira kwibasira Ambasade ya Amerika i Kinshasa, bayibaza ukuntu intumwa yihariye ya Trump ivuga amagambo nk’aya.

Uburakari bw’aba Banye-Congo bwatewe n’uko Dr. Jackson atigeze agoreka amateka y’akarere nk’uko bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC ndetse n’abanyamahanga babashyigikiye babigenza.

Ambasade ya Amerika i Kinshasa kuri uyu wa 26 Werurwe yasobanuye ko Dr. Jackson atari intumwa yihariye ya Trump, ahubwo ko yasuye aka karere nk’ugize Inteko ya Amerika.

Iti “Ambasade iragira ngo isobanure ko Bwana Ronny Jackson ari umudepite watowe ugize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, kandi ko atari intumwa yihariye isanzwe ishyirwaho na Perezida, ikemezwa na Sena.”

Ubutumwa bwa Dr. Jackson bushobora guhindura imyumvire ya bamwe mu banyapolitiki bo muri Amerika, bari basanzwe bizera ko intambara y’ingabo za RDC na M23 igamije inyungu z’amabuye y’agaciro, aho kurinda Abanye-Congo bambuwe uburenganzira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa