skol
fortebet

Ambasade ya Qatar i Kigali: Min. Usta Kayitesi yashyize umukono mu gitabo cy’icyunamo

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 14, Jul 2026

Ambasade ya Qatar i Kigali: Min. Usta Kayitesi yashyize umukono mu gitabo cy'icyunamo

Sponsored Ad

skol

U Rwanda rwongeye kugaragaza ubufatanye n’ihumure rwifuriza Leta n’abaturage ba Qatar, aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Usta Kayitesi, yashyize umukono mu gitabo cy’icyunamo cyafunguwe na Ambasade ya Qatar i Kigali.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 14 Nyakanga 2026, kikaba cyari kigamije kugaragaza ko u Rwanda rwifatanyije na Qatar mu gahinda ko kubura Father Emir Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.

Mu butumwa yanditse muri icyo gitabo, Kayitesi yihanganishije Guverinoma n’abaturage ba Qatar, abifuriza gukomera muri ibi bihe by’icyunamo ndetse agaragaza ko u Rwanda rubari hafi.

Iki gikorwa cyongeye kwerekana umubano mwiza umaze imyaka uranga u Rwanda na Qatar, aho ibihugu byombi bikomeje gushyigikirana no kwifatanya mu bihe by’ibyishimo ndetse n’iby’amage.

U Rwanda rwashimangiye ko rwifatanyije na Qatar muri iki gihe cy’akababaro, rugaragaza ko ubufatanye n’ubucuti hagati y’ibihugu byombi bukomeje gushinga imizi no kurushaho gukomera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa