skol

Ambasaderi Busingye na Nkulikiyimfura birahiye u Rwanda nyuma yo gutembera intara zarwo

Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026

featured-image

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yasangije abamukurikira ibihe byiza yagiranye na mugenzi we, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, ubwo batemberaga u Rwanda.

Ni mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, agaragaza ibice bitandukanye by’u Rwanda bagiye basura.

Amb Busingye yavuze ko igitekerezo cyaje ku 8 Mutarama 2026, ubwo we na Amb Nkulikiyimfura bahuriraga mu gikorwa cy’inshuti bahuriyeho, bagirana ibiganiro byatumye biyemeza gutembera ibice bitandukanye by’u Rwanda.

Uru rugendo bahuriyemo n’umunyamakuru Magnus Mazimpaka, rwatangiye ku wa 11 Mutarama 2026, aho ku ikubitiro bahereye i Bugesera, bakomereza i Nyanza, Huye, Rusizi, Karongi, Rubavu, basoreza i Kigali.

Busingye yagaragaje ko Akarere ka Bugesera kateye imbere cyane ugereranyije n’uko yari akazi.

Ati “Bugesera hafi ya yose yarahindutse cyane, ibikorwaremezo biri ku rwego rwo hejuru, inzu, ubucuruzi, ishoramari mu bijyanye n’inganda, ubuhunzi, iterambere mu burezi n’ibindi.”

Mu rugendo rwabo rwa Kigali berekeza Huye kandi baciye i Nyanza kuri restaurant ya Stafford ndetse yavuze ko bishimiye serivisi zayo.

Bavuye i Nyanza bakomereza i Huye kuri Kaminuza y’u Rwanda, bakomereza mu Ishyamba rya Nyungwe berekeza i Rusizi, aho batunguwe n’uko muri iryo shyamba umuntu aba akibasha kubona internet ya 4G.

I Rusizi bagiye ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma bajya gufata amafunguro ya Saa Sita kuri Essencia Kivu Hotel.

Nyuma yaho baciye no kuri Mantis Kivu Marina Bay Hotel, aho bahavuye bakomereza mu Karere ka Nyamasheke, bahava bakomereza i Karongi aho basuye imwe muri hoteli zimaze kubaka izina muri aka Karere ya Chateau le Marara.

Bahavuye berekeza i Rubavu, aho bitegereje ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu, basura umupaka uhuza u Rwanda na RDC wo muri aka karere, batangazwa n’uko na nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba umupaka uba ugikora neza.

Bavuye aho basubira i Kigali gusa babanza guhagarara kwa Nyirangarama, kugura ibintu bitandukanye.

Busingye avuga ko atari yiteze ko kwa Nyirangarama haba hari abantu benshi mu masaha y’ijoro cyane nk’uko biba bimeze ku manywa.

Ati “Bakora amasaha 24/7. Bafite ibicuruzwa birenga 20, bakuzanira aho uri kandi bifunze neza. Twahaguze amakarito y’akabanga, twongeraho akarusho, n’akarabo.”

Nyuma basubiye i Kigali. Busingye avuga ko uru rugendo ko rwari rwiza.

Ati “Amasaha 13 n’iminota 58 tugenze ibilometero 634, twagarutse i Kigali nyuma y’umunsi tutazibagirwa. Tuzongera dutegure urundi andi mahirwe tuzabona."

Yakomeje avuga ko muri gahunda yabo bari bafite no gusura Akarere ka Musanze ndetse no mu Bigogwe cyane cyane kwa Ngabo Karegeya gusa bahageze bwije ariko bateganya kuhasura mu kindi kiruhuko bazabona.

Amb Busingye na mugenzi we Amb Nkulikiyimfura bitegereza ibyiza bitatse u Rwanda

Amb Busingye na Nkulikiyimfura basuye Kaminuza y’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa